Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko kuba igihugu kitagera ahifuzwa atari uko hari ibibura ahubwo ari ikibazo cy’ukudakoresha neza amahirwe ari mu gihugu. Yanavuze ko hari benshi mu bayobozi usanga batakaza umwanya munini bashaka ko abantu babashengerera babaramya aho gushyira ibikorwa imbere.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 1 Werurwe 2018, ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu n’abikorera, waberaga mu Karere ka Gatsibo mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro (RDF Combat Training Center-Gabiro).
Perezida Kagame yagarutse ku gitekerezo cyatanzwe na Meya w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, ku munsi wa mbere w’Umwiherero, aho yavuze ko impamvu hari henshi usanga ibikorwa bya leta bidindira ari uko abayobozi bagikorera mu biro byabo, aha yavuze ko kuva ubu bagiye kwikosora bajya bamanuka kumva ibibazo by’abaturage.
Perezida Kagame yavuze ko kuba igihugu kitagera ahifuzwa atari uko hari ibibura ahubwo ari ikibazo cy’ukudakoresha neza amahirwe ari mu gihugu aho yahise avuga ko hari igisubizo yumva yatanga, ibintu yahuje n’umuco uranga abanyarwanda haba no mu bikorwa bya buri munsi
Yagize ati “Nabyo twabivuzeho hano ndibuka harya yari Meya wa Rulindo ? Wavuze ko abantu bakwiye kumanuka bakajya mu ngo aho kugumya gusa bareremba hejuru cyangwa bategereza abantu ko aribo babasanga mu biro (…), Niwe ! biriya bifite impande nyinshi nshaka kuvugaho, iya mbere uwabanza akanabaza ngo ariko kuki, ubundi mubuzwa n’iki kuki ? Habuze umuco, umuco ubuze utuma tutajyayo ni uko ariko twumvishe kuba abayobozi, uri umuyobozi uricara ukagangara abantu bakaza kugushengerera, kukuramya”
Ati “Ndetse n’abahageze rimwe ntubabonere umwanya, ndetse n’iyo waba uwufite bigatinda kugira ngo abantu babanze bumve uburemere bwawe (….), kuko ageze hano ugaherako umubona ashobora kwibeshya akibwira ko mungana, ugomba kumutinza rero ngo amenye ko mutangana. Ubwo icyo gihe ntukemure ikibazo kandi yafashe inzira yaje kukureba.icyo kibazo kijyanye n’umuco n’imyifatire mu mikorere”
Perezida Kagame yaboneyeho kunenga bamwe mu bayobozi bava mu biro bamanutse gukemura ibibazo by’abaturage cyangwa mu zindi gahunda, ugasanga umwanya mumini arawumarira mu kumwakira.
Yagize ati “Wagabanyije kwiremereza ugakora akazi kawe igitakara kiri he ? Wumva watakaje iki ? Ahubwo wabyiyimye ugakora akazi kawe, nge numva ko umuntu ashobora guhazwa n’uko yakoze ikintu neza”
Yakomeje agira ati “Ibintu byo guhora twiruka inyuma y’abayobozi tubasingiza ni umuco mubi ukabije utubuza kwita ku bidufitiye akamaro. Kuki iyo Minister yabasuye ku karere hanze ya Kigali bigaragara nkaho ari impuhwe yagiriye abaturage zo kubasura kuki ? Ku buryo ndetse bagomba kumva ngo niba bataragufashe neza kuri rwa rwego dufatwaho neza bigasa nk’aho niba batarugezeho utazasubirayo, ni gute wasobanura ibi ? ”
Perezida Kagame yanavuze ko hari abayobozi we ubwe yabwiye agafata telephone akabahamaga akababwira ko umunsi azongera kubabona bakirwa mu buryo budasanzwe azabirukana.
Ibintu yagereranyije no kwiremereza Perezida Kagame yashimangiye ko bituma habaho gusesagura amafaranga akoreshwa muri uko gutegura no kwakira bidasanzwe umuyobozi, aho yanavuze ko ahanini usanga hagenda n’ibidahwanye cyangwa ibifite agaciro kari munsi y’umusaruro wavuye mu byakozwe.
Perezida Kagame yaboneyeho no kucyebura bamwe mu bayobozi bananirwa kwita ku nshingano zabo bagata umwanya munini bajya kugira inama bagenzi babo akenshi ziba zitari na ngomba, aha yahise atanga urugero kuri Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente
Ati “Minisitiri w’Intebe ni mushya ariko, ntabyo yambwiye ko byabayeho, ariko niba bitaraba biri mu nzira bigiye kuzabaho, bhriya aagira abajyanama bamubwira ngo oya, oya ibi ntabwo bihaba hano, yajya gukora ikintu kizima bati “Urareba, cyangwa yajya gukora ikintu kuko ari mushya bati azanye amatwara bati ‘cisha make’ niba bitaraba bizakugeraho ariko uzabyange”
Umwiherero wa 15 w’Abayobozi b’igihugu n’abikorera wari uhuriyemo abagera kuri 300 baturutse mu nzego zitandukanye, watangiye ku wa 26 Gashyantare 2018, wasojwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018.