AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Upfapfana apfobya Jenoside aba adupfiriye ubusa- Bamporiki

Upfapfana apfobya Jenoside aba adupfiriye ubusa- Bamporiki
8-02-2021 saa 13:40' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2086 | Ibitekerezo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Bamporiki Edouard avuga ko umuntu uhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aba abaye nk’upfapfana kandi akaba yipfiriye ubusa anapfiriye ubusa abe.

Mu butumwa bukomeje gutangwa n’abiganjemo urubyiruko bwo bwo guhangana n’abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, Hon. Bamporiki Edouard yibukije ko iyi Jenoside yashegeshe u Rwanda kuko yatwaye inzirakarengane z’Abatutsi zirenga Miliyoni imwe.

Hon Bamporiki kandi yagarutse ku bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ukora ibikorwa nk’ibi aba ameze nk’umupfafa uba “yipfiriye ubusa, adupfiriye ubusa, aba aciye ipfundo ry’ubupfura, aba adupfunyikiye ubusa.”

Muri ubu butumwa bwa Bamporiki akomeza avuga ko umuntu nk’uriya upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi “aba ahamije ko ari icyihebe, tukaba duhebye umusanzu we, ajye ahanwa bijyanye n’igoma rye.”

Mu cyumweru gishize, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, yasohoye itangazo riburira abakomeje kwijandika mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside kimwe n’abakomeje kubiba amacakubiri.

Iri tangazo ryavugaga ko abariho babikora muri ibi bihe, bifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo nka Youtube. CNLG yabibukije ko amategeko yo mu Rwanda ahana buri wese wabiba urwango, arimo itegeko Nshinga ndetse n’Itegeko ryerekeye Ibyaha n’ibihano.

Perezida wa CNLG, Dr Bizima Jean Damascene mu kiganiro yagiranye na RBA, yagarutse kuri zimwe muri Youtube zagaragaweho gutambutsa buriya butumwa, azisaba kubireka.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA