Umuturage witwa Tuyisenge Hakizimana Jean wo mu kagari ka Nyakarekare mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017, yacyuje inka 21 yagabiwe n’abaturage batandukanye, bikaba byari ibirori byahuruje imbaga nyamwinshi y’abaturage n’abayobozi bo muri uyu murenge. Gusa ibi si bishya muri aka gace, kuko ari umurenge ufite umuco w’umwihariko udasanzwe, ndetse uwatangije ibi n’ubwo atakiriho yatabarutse amaze guhembwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Kuva cyera mu muco nyarwanda, kugabirana inka byari ikimenyetso cy’urukundo n’ubuvandimwe, ariko kandi kikaba igihango gikomeye ku wagabiye n’uwagabiwe. Muri Mbuye ho umuco umaze igihe kandi wamenyerewe na benshi, ni uwo kugabirwa ubushyo icyarimwe kandi gukura ubwatsi no gucyuza izo nka bigakorwa umunsi umwe mu birori by’igitangaza biba byahuruje benshi mu batuye uyu murenge.
Kuri iki Cyumweru ubwo Tuyisenge Hakizimana Jean yagabirwaga inka 21, abaturage bo muri uyu murenge bongeye gushimangira ko bakwiye gukomeza kwimakaza uwo muco wo gukundana, uyu muco ukaba umaze no kugeza kure abatuye uyu murenge mu bikorwa by’iterambere nk’uko byemejwe na Byiringiro Jean Paul, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Ukwezi.com.
Izi nka zose zagabiwe Tuyisenge umunsi umwe
Aba ni abazimugabiye, bose bari babukereye n’imiryango yabo
Uretse uyu Tuyisenge Hakizimana Jean wagabiwe kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017, hari abantu benshi bagiye bahabwa inka nyinshi icyarimwe muri uyu murenge mu gihe gito gishize. Muri aba hari nka Ntakirutimana Thimothée wagabiwe inka 21 tariki 8 Mutarama 2017, Ntegeyimana Fidèle wahawe inka 20, Gahamanyi Emmanuel wahawe inka 6, Bayavuge Theodath wagabiwe inka 12, Ndagijimana Sosthène wagabiwe inka 16, Twagirimana Alexandre wagabiwe inka 32 na Uwiringiyimana Jean Claude wagabiwe inka 34, ariko hari n’abandi batandukanye muri uyu murenge bagiye bagabirwa amashyo nk’uko n’ubuyobozi bw’uyu murenge wa Mbuye bubishimangira.
Iyo ibi birori byabaye biba ari agahebuzo, abaturage baba ari benshi bigaragaza ko bashyira hamwe. Aha hari kwa Ntakirutimana Thimothée muri Mutarama uyu mwaka
Iyo uganiriye n’abaturage benshi bo mu murenge wa Mbuye ariko, bakubwira ko uyu muco wabo umaze imyaka myinshi n’ubwo wagiye waguka. Hari abatari bacye bakomoza ku murage mwiza basigiwe n’umugabo umaze imyaka irenga ine atabarutse, uyu akaba yarigeze kuyobora Segiteri Mbuye mbere bitarahinduka Umurenge.
Uyu yitwaga Musengimana Cyprien ariko muri segiteri Mbuye hose bamwitaga Rugamba, nk’ikimenyetso cy’uko ubupfura, ubutwari n’ubunyangamugayo bye byabanganiraga iby’umuhanzi Rugamba Cyprien watabarutse muri Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu Musengimana Cyprien yatabarutse tariki 9 Nzeri 2012 azize indwara, mbere akaba yari yarabaye konsiye wa Segiteri Mbuye mu gihe cy’imyaka isaga 8.
Musengimana Cyprien yamamaye mu murenge wa Mbuye ku izina rya Rugamba
Musengimana Cyprien, ni umwe mu bashimwe na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2010 mu muhango wabereye muri Serena Hotel yo ku Gisenyi, we n’abo bagenzi be bakaba barashimiwe uruhare bagize muri gahunda ya "Gira Inka Munyarwanda", ariko by’umwihariko uyu we akaba yari yaratangije gahunda yo kugabira abaturage ba Mbuye guhera nyuma gato ya Jenoside, akaba yaratabarutse amaze kugabira abaturage barenga 100.
Uyu kandi yagiye yunganirwa n’abandi bagabo barimo Belgique Edouard bakunda kwita Pasteur, uwitwa Ramadhan n’abandi benshi bagiye bafasha abaturage batari bacye b’umurenge wa Mbuye babagabira inka, nyuma abaturage nabo bakagenda babitura babashimira umutima mwiza babagaragarije.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Byiringiro Jean Paul uyobora umurenge wa Mbuye ahamya ko uyu muco yawusanze warashinze imizi mu murenge ayobora, kandi ukaba ari umuco utasanga ahandi henshi mu gihugu. Avuga ko kugabirana bikomeza gushimangira ubumwe n’urukundo mu baturage ba Mbuye, kandi bikabateza imbere kuko ugabiwe inka nyinshi ataziragira zose, ahubwo agenda aziragiza abadafite inka bityo bigashyigikira gahunda ya Leta yatangijwe na Perezida Paul Kagame izwi nka "Gira inka munyarwanda".