AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umwe mu baherutse gukurwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara yahawe akazi gashya

Umwe mu baherutse gukurwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara yahawe akazi gashya
12-11-2016 saa 05:05' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11196 | Ibitekerezo

Madamu Caristas Mukandasira wahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, yahawe akazi gashya na Leta y’u Rwanda nyuma y’ukwezi kumwe asimbujwe uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Perezida Kagame, kuwa Kabiri tariki 4 Ukwakira yashyizeho abagize Guverinoma nshya ndetse ba Guverineri b’Intara barahindurwa, uw’Intara y’Amajyepfo aba ari we wenyine uguma kuri uyu mwanya ariko nawe akurwa mu Ntara yayoboraga.

Intara y’Amajyaruguru yayoborwaga na Bosenibamwe Aimé yahawe Musabyimana Claude naho Intara y’Uburasirazuba ihabwa Kazayire Judith wasimbuye Uwamariya Odette, naho mu Ntara y’Uburengerazuba yayoborwaga na Caritas Mukandasira hajyanwa Alphonse Munyentwari wayoboraga iy’Amajyepfo, iyi ihita ihabwa Mureshyankwano Marie Rose wari umudepite.

Madamu Caritas Mukandasira na Bosenibamwe Aimé, nibo bakuwe ku mwanya wa Guverineri ntibahite bahabwa akandi kazi, ariko Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2016, yahaye akazi gashya Madamu Mukandasira, ubu ni umuyobozi wungirije mu biro bishinzwe gucunga iyubahirizwa ry’amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gender Monitoring Office).

Nyuma yo gukurwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara, Madamu Caritas Mukandasira yahawe imirimo mishya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA