AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuyobozi wa Transparency Rwanda yagereranyije Meya wa Rusizi n’abayobozi bo muri za 1996

Umuyobozi wa Transparency Rwanda yagereranyije Meya wa Rusizi n’abayobozi bo muri za 1996
7-01-2018 saa 11:18' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7352 | Ibitekerezo

Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango Urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) ,yikomye bikomeye ndetse agereranya n’abayobozi bo mu myaka ya za 1996, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harelimana Frederic uherutse kumvikana asaba abaturage bo muri aka karere kujya bahisha ibibazo byabo itangazamakuru.

Tariki 4 Mutarama 2018, twabagejejeho inkuru y’Umuyobozi w’akarere ka Rusizi , Harelimana Frederic wumvikanye mu majwi yari yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga aho uyu Meya yarimo asaba abaturage bo muri aka karere kujya bahisha ibibazo byabo itangazamakuru aho yavuze ko nta bufasha bahabwa n’abanyamakuru usibye kubashyira kuri za televiziyo gusa, abasaba ko bajya bitabaza ubuyobozi mu gihe bahuye n’ikibazo icyo aricyo cyose.

Nyuma y’iyi nkuru, Meya Frederic yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko ubutumwa bwakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ariwe wabivuze ariko avuga ko habayeho kutumva neza icyo we yashakaga kubwira abaturage anavuga ko itangazamakuru ari umuyoboro mwiza abaturage banyuramo bishimira ibyiza bagezeho bityo nk’ubuyobozi batakwanga gukorana n’itangazamakuru.

Kuri iki Cyumweru tariki 7 Mutarama 2017, Umuyobozi wa Transparency International mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko ibyakozwe n’uyu muyobozi nta shingiro bifite ndetse avuga ko uyu Meya atari ubwambere agaragayeho aya makosa dore ko hari n’izindi nshuro nyinshi ajya ahamagarwa n’itangazamakuru cyangwa izindi nzego ntabashe kwitaba telefone ye cyangwa agahitamo kuvuga ko arwaye.

Ubwo yari mu kiganiro kuri City Radio, Madamu Marie Immaculee yavuze kandi ko Meya wa Rusizi agomba kwiga gukemura ibibazo biri muri aka karere mbere y’uko aza kubibazwa n’itangazamakuru cyangwa urundi rwego aho yamugereranyije n’abayobozi bo muri za 1996

Yagize ati "Ngewe mbona Harelimana yakwiga uburyo bwo gukemura ibibazo mbere no guhanga udushya kuko icyo gihe ntawe uzamubaza ngo ko ibi bitakozwe, ubundi itangazamakuru ni umuyoboro umuturage anyuzamo igitekerezo cyaba ikimubangamiye cyangwa icyubaka, rero ibintu byo kubuza abaturage kuvugana n’itangazamakuru mbiheruka muri za 1994, 1995, n’1996 nibwo twari dufite abayobozi nk’abo"

Madamu Marie Immaculee kandi yagarutse ku kuba Meya Harelimana mu butumwa bwe yaravugaga ngo abaturage bakemurirwa ibibazo n’ubuyobozi ntabwo ari itangazamakuru.

Ati "Ngewe nguhaye urugero rwa biriya biza yavugaga ntan’ubwo nabimenye mbibwiwe n’umuyobozi ahubwo nabimenyeye mu itangazamakuru, ikindi kandi n’abantu bagiye bajyana ubufasha muri kariya karere bajya kugoboka abahuye n’ibiza babimenyaga biciye mu itangazamakuru"

Uyu muyobozi wa Transparency mu Rwanda kandi yakomoje ku bandi bayobozi banga gukorana n’itangazamakuru avuga ko bakwiye guhugurwa bakigishwa uruhare rw’itangazamakuru mu kubaka igihugu byaba na ngombwa umuyobozi ugaragaye yanze gutanga amakuru akabihanirwa dore ko biba biri mu nshingano zabo.


Umva hano uyu muyobozi akangurira abaturage guhisha ibibazo byabo abanyamakuru

Umva hano uko Meya yasobanuye iby’ubutumwa yahaye abaturage


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA