AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umushyikirano uragarutse…Ibitazibagirana mu yabanje birimo Habyarimana wasekeje Igihugu cyose

Umushyikirano uragarutse…Ibitazibagirana mu yabanje birimo Habyarimana wasekeje Igihugu cyose
9-11-2021 saa 14:44' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2092 | Ibitekerezo

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yaherukaga kuba muri 2019, igiye kongera gukorwa abantu bateraniye hamwe, n’abandi bayikurikira ku ikoranabuhanga mu gihe umwaka ushize itigeze iba kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi. Twibukiranye ibitazibagirana mu mateka y’Umushyikirano birimo Umusaza Habyarimana Joseph wasekeje Igihugu cyose.

Ikinyamakuru The New Times dukesha aya makuru, gitangaza ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 18 iy’uyu mwaka izaba ariko ko amatariki izaberaho ataratangazwa.

Biteganyijwe ko iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano izahuriza hamwe abantu batandukanye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu gihe abandi bazayikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko n’ubundi byakorwaga.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano isanzwe itangwamo ibitekerezo binyuranye byo gukomeza kuzamura imibereho y’Abanyarwanda kandi ikagirwamo uruhare n’Abanyarwanda bose baba abari imbere mu gihugu n’aba hanze yacyo.

Muri 2019 hagarutswe ku mutekano

Ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yaherukaga yo muri 2019, Perezida Paul Kagame yagarutse ku bibazo byahungabanyaga u Rwanda n’Abanyarwanda mu myaka yari yabanjirije uriya mu gihe wo wabereye mubi ababigizemo uruhare.

Icyo gihe, Perezida Kagame Paul ubwo yagaragazaga ishusho y’Igihugu mu mwaka wa 2019, yagarutse ku mutekano, avuga ko ibyo Igihugu cyagiye kigeraho byose byubakiye ku mutekano.

Icyo gihe yagize ati “Ni wo utuma Igihugu kiba nyabagendwa ku Banyarwanda ba nyiracyo cyangwa se ku basura u Rwanda.”

Muri uriya mwaka ndetse n’uwawubanjirije abarwanyi b’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda, bagiye bagaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’iy’Amajyepfo.

Ririya jambo Perezida Kagame yatanze ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yo muri 2019, yavuze ko kurandura biriya bibazo bihungabanya umutekano w’u Rwanda “Tubigerereye kandi ikibazo ni uko abantu bafite amatwi barabwirwa ntibumve, bafite amaso barerekwa ntibabone…”

Icyo gihe hari hamaze gufatwa bamwe mu bari mu buyobozi bw’iriya mitwe barimo Nsabimana Callixte wari wariyise Majoro Sankara wavugira umutwe wa FLN ndetse n’abandi barimo Maj (Rtd) Mudathiru Habib wari mu buyobozi bw’umutwe wa P5 yashinzwe na Kayumba Nyamwasa uba mu buhungiro muri Africa y’Epfo wanashinze umutwe wa RNC uhungabanya u Rwanda.

Mu mwaka ushize wa 2020 bwo hafashwe Paul Rusesabagina washinze MRCD akaba yaranashakiraga inkunga imitwe irwanya u Rwanda irimo uriya wa FLN ubu akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nubwo Ubushinjacyaha bwakijuririye.

Perezida Kagame muri ririya jambo rye, yagarutse kuri bariya bantu bishoye mu bikorwa byo guhungabanya u Rwanda, avuga ko hari na bamwe batagira amahirwe yo gufatwa ahuwo bakahasiga ubuzima.

Yagize ati “Ni bo baba bahisemo aho bajya, ubundi twebwe twahamagariye Abanyarwanda aho bari hose uko baba batekereza kose icyo bifuza cyose, bataha bakaza mu gihugu cyabo twese dusangiye niba ari impaka tukazijya, niba ari uburenganzira bifuza kugerwaho, tukaganira tukareba icyakorwa.”

Habyarimana wasekeje Abanyarwanda ntazibagirana

Umusaza Habyarimana Joseph w’i Gikundamvura mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, witabiriye Umushyikirano wa 14 wabaye muri 2016 muri Kigali Convention Center, ni umwe mu bantu bahora bibukwa mu bijyanye n’inama y’Igihugu y’Umushyikirano kubera uburyo yasekeje Abanyarwanda.

Amagambo ya Habyarimana Joseph yasekeje abantu bose mu gihugu bari bakurikiye ibiganiro byariho bibera mu Mushyikirano wo muri 2016.

Ubw bari bageze mu kiciro cyo kumva ibibazo n’ibitekerezo, uyu musaza agitangira kugeza arangije yasekeje abantu, avuga ko nubwo babona ashaje cyera yari umuhanga cyane.

Icyo gihe Habyarimana yagize ati “Ubu nari nzi ubwenge bw’igitangaza, najyaga mba uwa mbere, ariko wapiii, iyo Leta y’irondakoko y’irondakarere iranzonga. Nambuka hakurya muri Congo naho hatari hashobotse, wajyagayo….burya iyo Perezida asuzugurwa n’igihugu kirasuzugurwa… batwitaga ngo we Petit Kayibanda, ngo yo Petit Kayibanda yo kawa, ukayoberwa n’ibyo bakubwiye ariko ubu twahawe agaciro…”

Joseph Habyarimana yavuze ko igihe Perezida Paul Kagame aheruka i Rusizi akabaha imodoka, hari abaturage bo muri Congo Kinshasa bamubwiraga ngo uwabaha Perezida Kagame ngo abayobore.

Yagize ati “Abakongomani bari baje kureba ibitangaza ukorera Abanyarwanda barambwiraga ngo ‘wakitupatia Paul Kagame atuongoze au moins miaka mbili ba ndugu….” Nkabasubiza nti ‘bongo… bongo… bongo, mutampata ajaae ? Nti bongo bongo, turiisha wina, tumempata prezidente wa kukamirika, nyie hamwezi kumpata saa hii.”

Icyo gihe abantu bari Convention Center no mu gihugu no hanze bari bakurikiye ibyatangazwaga na Habyarimana Joseph, bari basetse.

Haburaga umwaka umwe ngo mu Rwanda habe amatora y’Umukuru w’Igihugu yari yarabanjirijwe n’ibikorwa byo gusaba Perezida Paul Kagame kuzongera kwiyamamaza kugira ngo azakomeze kuyobora Abanyarwanda.

Mzee Habyariamana icyo gihe wari waje ahagarariye abasheshe akanguhe iwabo, yagize ati “Twaranditse ndetse twabaye aba mbere kuko ntahandi twabonaga twakura ayo mahirwe, Abanyarwanda tumaze gukamirika ni ubwenge bwacu dukoresha, ntabwo tuvumba hanze ngo tujye kumva inama zitakubaka….ubu turi abademokrate kabisa…. nta mahanga tugomba kuvumbamo ibitekerezo byubaka igihugu, ni ukuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika iyi nzu nayibonye…harya hari uwavuze ngo yagiye mu Israel, njyewe ndi kubona narenze mu Israel, nakandagiye ahantu ngira ngo ni kuri ya Nyanja y’ibirahuri ahubwo abantu bose mwumva Radio, n’abo nasize i Gikundamvura rwose munyumve…ubwo ndabwira ba Ngarambe n’abakuru b’imidugudu… rwose hano hari inzu y’igitangaza…iyi nzu uyikandagiramo ukagira ngo urakandagira mu mazi kandi atari amazi, iyi miyoborere myiza n’imitako itatse u Rwanda, Imana ikomeze ibibakomreze ibakubire karindwi kugira ngo mubone ibyo mukomeza kudukorera, duhagarare bwuma… muturi imbere tubari inyuma haki ya Mungu… tugire amahoro. ”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA