Umunyemari Muvunyi Paul wigeze kuba Umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports akaba anazwi nk’umwe mu banyemari bibitseho agatubutse mu Rwanda, yatawe muri yombi mu ijoro rishyira umunsi wa Noheli, akaba afunganywe n’abandi bantu batatu barimo na Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ingabo mu Karere ka Karongi.
Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, yemereye ikinyamakuru Ukwezi ko umunyemari Muvunyi Paul na bagenzi be batawe muri yombi tariki 24 Ukuboza 2020, aho ubu bakurikiranyweho icyaha cy’inyandiko mpimbano. Dr Murangira B. Thierry ariko yavuze ko hakirimo gukorwa iperereza kandi gutangaza amakuru menshi bikaba byabangamira iperereza.
Abandi bafunzwe ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi witwa Niyongamije Gérald hamwe n’umuturage witwa Kayigema Félicien. Aba bose batawe muri yombi bigaragara ko icyaha bakekwaho cyaba cyaranakorewe mu karere ka Karongi kuko na Muvunyi Paul ahafite ibikorwa by’ubucuruzi birimo hotel ikomeye yitwa Kivu Safari Lodge yubatse mu mwigimbakirwa (Presqu’île) uri mu Kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gishyita.
Hotel y’agatangaza ya Muvunyi Paul yuzuye itwaye asaga miliyari imwe na miliyoni magana abiri