Torero Eugene wigeze guhabwa imyanya itandukanye y’Ubuyobozi mu Rwanda, yagiriwe icyizere n’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo, agirwa umuyobozi ukomeye muri iki gihugu, aho agiye kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (South Sudan Revenue Authority).
Inteko Ishinga Amategeko ya Sudani y’Epfo, yemeje Torero Eugene nk’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyabo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2017. Yahawe inshingano zo guteza imbere ikusanywa ry’imisoro y’imbere mu gihugu, iyo kuri za gasutamo ndetse n’indi yose iteganywa n’amategeko y’iki gihugu.
Inteko Ishinga Amategeko ya Sudani y’Epfo, nk’uko ikinyamakuru Sudan Tribune kibisobanura, yamaze umwanya munini cyane isigana ku bijyanye no kuba yaha umunyamahanga kuba Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, ariko birangira babonye ko uyu munyarwanda afite ubuhanga n’ubunararibonye bishobora kuzageza kure igihugu cya Sudani y’Epfo.
Eugene Torero, umwe mu bakada b’Umuryango FPR Inkotanyi, yigeze kuba Komiseri Mukuru wungirije wa Rwanda Revenue Authority kugeza muri 2011 ubwo yakurwaga kuri uyu mwanya. Nyuma yaho yagiye gukora akazi yikorera nk’inzobere (consultancy deals) kugeza ubwo muri 2012 yabonye akazi ko gukora mu kigo Trade Mark East Africa (TMEA) ari naho yari agikora kugeza ubu.
Torero Eugene (ubanza ibumoso) yari umuyobozi mu kigo Trade Mark East Africa (TMEA)
Igihugu cya Sudani y’Epfo cyamugiriye icyizere, ni igihugu kimaze imyaka 5 gusa kibonye ubwigenge kikiyomora kuri Sudani, ubu kikaba ari igihugu kikiyubaka mu bijyanye n’ubukungu kandi bushingiye cyane ku bucuruzi n’ubucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli, dore ko ari byo bikomokaho 98% by’ingengo y’imari y’iki gihugu.