Umunyamakuru Samuel Byansi Baker usanzwe akora inkuru zicukumbuye, yatangaje bimwe mu bishobora kuba bikekwa kuri Dr Sabin Nsanzimana uherutse guhagarikwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza 2021, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rivuga ko Dr Sabin Nsanzimana yabaye ahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi wa RBC kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.
Nyuma Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwatangiye gukurikirana Dr Sabin Nsanzimana icyakora uru ruwego ruvuga ko rutatangaza ibikekwa kuri uyu mugabo kubera inyungu z’iperereza.
Umunyamakuru Samuel Byansi Baker mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, yavuze ko byari bikwiye ko mu gihe umuyobozi mu rwego rukuru yeguye cyangwa yegujwe, hari hakwiye gutangazwa n’impamvu ibyo byabaye.
Uyu munyamakuru wari uherutse gutangaza inkuru ku bibazo biri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, avuga ko ibibazo byinshi babonye mu nkuru icukumbuye yabo igaragaza imicungiro y’ibikoresho byo muri RBC ikomeje gutuma umutungo wa Leta utikirira mu bitari ngombwa.
Mu kugaragaza bimwe mu bishobora kuba bikurikiranywe kuri Dr Sabin, Byansi avuga ko hari andi makuru yumvise ko hari abantu bakoraga mu gusuzuma COVID-19 abitabiriye irushanwa Nyafurika BAL [Basketball Africa League] bagumanye system bakaba bari kuyikoresha mu buriganya.
Ati “Ugasanga ibipimo bifatwa ntabwo biri guhura n’ibisubizo biri hanze.”
Uyu munyamakuru uvuga ko atahagarara ngo yemeze 100% ku biri gukurikiranwa kuri Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko abandi bayobozi bari mu myanya bakwiye gukura isomo ku byo guhagarikwa kwe.
Ati “Na Perezida akunze kubigarukaho ati ‘mukorere abaturage’ abantu bakore ibintu bashinzwe, byanze bikunze iyo bigeze kuri iyo ntambwe, haba hari ahantu batannye. Niba uri muri office uyirimo mu gihe runaka, ugomba gukora neza mu buryo bwose bushoboka. Rya ducye ugenewe reka gufata n’utw’abandi.”
IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW