AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamakuru Eminente yakatiwe gufungwa imyaka irenga itatu anacibwa miliyoni eshatu

Umunyamakuru Eminente yakatiwe gufungwa imyaka irenga itatu anacibwa miliyoni eshatu
13-05-2017 saa 11:57' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10871 | Ibitekerezo

Mugabushaka Jeanne de Chantal, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) uzwi cyane ku izina rya Maman Eminente, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 yakatiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali, gufungwa imyaka itatu n’amezi abiri no gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Emminente, yaregwaga hamwe na mugenzi we wari umuvugabutumwa aho bombi baregwaga icyaha cy’ubwambuzi bushukana, urukiko rukaba rwarasanze icyaha kibahama maze rubahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri ndetse bategekwa no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu kuri buri umwe.

Nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka itatu n’amezi abiri kuri buri umwe ndetse bakanacibwa ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu, Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Emminente kimwe n’umuvugabutumwa baregwaga hamwe, bafite iminsi 30 yo kuba bajuririra iki cyemezo.

Uretse kuba ari umunyamakuru, Eminente anazwi cyane nk’umukemurampaka muri Miss Rwanda

Eminente yatawe muri yombi mu kwezi k’Ugushyingo 2016 aho yari akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, icyaha ubushinjacyaha bwagaragazaga ko yagikoze yaka amafaranga abanyamadini abizeza kubashakira ibyangombwa mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA