Mpayimana Philippe umaze igihe atangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba muri Kanama uyu mwaka, yagiye avuga kenshi ko ari umugabo wubatse ufite umugore babyaranye abana bane nyamara ikinyamakuru Ukwezi.com gifite amakuru yizewe avuga uyu mugore we batandukanye kandi bikavugwa ko umugambi wo kwiyamamaza uri mu byakuruye impaka zatumye bashwana bakagera ubwo batandukana.
Ubwo Mpayimana Philippe yari akiri mu Bufaransa, nyuma gato yo gutangaza ko ashaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ari umugabo wubatse ufite umugore n’abana bane. Ntiyakunze guhishura iby’uko yatandukanye n’uwo mugore we kuko tariki 24 Gashyantare 2017 yaganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com ku bijyanye n’ifoto ye ahetse umwana, agatangaza ibintu byagaragazaga ko akibana n’uyu mugore we.
Icyo gihe yabajijwe niba aramutse abaye Perezida yakomeza kujya aheka abana be nk’uko bisanzwe, maze mu gusubiza agira ati : "Imibereho mu rugo rwanjye n’umugore n’abana banjye biratureba twenyine, naba Perezida cyangwa ntari we, nzakomeza kuba umubyeyi nk’abandi. Buri mwana wese abona se ari Perezida. Kuba perezida w’igihugu bishobora no gutangirira mu rugo rwawe, igihe ukora ibishimisha umwana n’umugore, ushobora no gushimisha abandi bantu."
Nyamara amakuru ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha abantu bo mu muryango w’uwahoze ari umugore we, ashimangira ko mu myaka yashize ubwo Mpayimana Philippe yabwiraga umugore we ko ashaka gukora politiki ndetse akazaniyamamariza kuba Perezida, ibyo bitanyuze uwo mugore we bikaza no gutuma batandukana. Umwe muri bo yagize ati : "Byashoboka ko n’ubundi bari bafite ibindi bapfa kuko n’ubundi wabonaga harimo agatotsi, ariko Mpayimana akimara kujya mu bya politiki no kuvuga ko ashaka kuzaba Perezida, umugore we yahise avuga ko yitandukanyije na we ndetse n’umuryango muri rusange ntabwo wamushyigikiye. Wenda siyo mpamvu yonyine yatumye batandukana ariko biri mu byabatanyije."
Mu kiganiro Mpayimana Philippe yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, yemereye umunyamakuru ko yatandukanye n’umugore we ariko ntiyemera iby’uko byatewe n’umugambi yari afite wo kujya muri politiki akaniyamamariza kuba Perezida.
Mpayimana Philippe ati : "Nonese ko twatandukanye nyine urabona ibyo nabikoraho iki ? Nonese ko twatandukanye urumva hari uruhushya nagombaga kumusaba ?... Abantu batandukana kubera impamvu zabo, ntaho bihuriye no kujya muri Politiki kandi n’iyo byanaba byo umuntu wese afite uburenganzira bwe. Ikibazo gusa njyewe nashimye, niba ababaye ikibazo cye nzakitaho nk’uko nzita ku by’abanyarwanda bose... Nonese umuntu mwatandukana muri 2012 ukajya muri politiki muri 2017 noneho bigahuzwa gute ? Uzabane neza impamvu twatandukanye... Abantu bagira uko babana bakagira n’uko batandukana."
Hari kandi abantu ba hafi mu muryango wa Mpayimana Philippe n’uwari umugore we, bahamirije ikinyamakuru Ukwezi.com ko na nyuma yo kutumva ibintu kimwe bagatandukana, ubwo uyu mugabo yageraga mu Rwanda aje kwiyamamaza, uwari umugore we n’abo mu muryango we bahise bakora inama bagaragaza byeruye ko bitandukanyije na Mpayimana na gahunda ze zo kwiyamamariza kuyobora igihugu.