AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umucamanza yateye utwatsi icyifuzo cya Cyuma Hassan, ategeka ko akomeza gufungwa

Umucamanza yateye utwatsi icyifuzo cya Cyuma Hassan, ategeka ko akomeza gufungwa
4-02-2022 saa 16:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2781 | Ibitekerezo

Umucamanza mu rukiko rw’Ubujurire ruri ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, yategetse ko Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan akomeza gufungwa n’ubwo yari yavuze ko afungiye ahantu habi kandi akaba afunzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize, Niyonsenga yari yavuze ko icyemezo cy’urukiko rukuru cyategetse ko ahita afatwa agafungwa cyamugizeho ingaruka zikomeye. Yavuze ko abagiye kumuta muri yombi bamusahuye ibikoresho bye birimo n’ibya Kampani Ishema TV abereye umuyobozi. Cyuma yavuze ko afunzwe ku mpamvu yita iza politiki.

Niyonsenga yabwiye urukiko ko afungiwe ahantu yise mu mwobo. Ati “Iyo mpabonye nibaza icyo naba naragomeyeho iki gihugu.” Yavuze ko afungiwe mu kato ka wenyine, ahantu habi hamuteye kurwara umugongo. Cyuma Hassan yavuze ko yota izuba isaha imwe ku munsi kandi ko byamuviriyemo ubuhumyi. Mu magambo ye yavuze ko hari n’abantu bahekuye igihugu bafunzwe neza. Avuga ko aho afungiwe nta nyamaswa yahafungirwa.

Umunyamakuru Niyonsenga yabwiye urukiko rw’ubujurire ko inzego z’umutekano zamufashe zimufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umunyamategeko umwunganira Gatera Gashabana yakunze gutsimbarara ku nzitizi yo gusaba ko Cyuma Hassan yafungurwa by’agateganyo.

Yisunze ingingo z’amategeko areba imanza z’inshinjabyaha, Gatera Gashabana yibukije ko inzitizi y’ifungurwa ry’agateganyo itangirwa aho urubanza rwaba rugeze kandi umucamanza akayifataho icyemezo mbere y’urubanza mu mizi.

Umushinjacyaha yasobanuye ko niba hari amakosa yabayeho mu kujya guta muri yombi Cyuma Hassan byabazwa ababikoze amategeko akabibaryoza ku giti cyabo. Umunyamategeko Gashabana yavuze ko ku iyo ageze kuri gereza bimugora kumuhuza n’uwo yunganira. Yasobanuye ko gereza ifatira inyandiko zose zijyanye n’urubanza ku buryo bigoye ko habaho ibanga ry’akazi hagati ye n’uwo yunganira.

Umunyamakuru Niyonsenga yabwiye urukiko ko afite imyanzuro yakoze isubiza iy’ubushinjacyaha ariko gereza yanze kumufasha kuyigeza ku rukiko mu buryo bw’ikoranabuhanga. Yakunze gutinda ku buryo yafashwemo yita ko bunyuranyije n’amategeko n’uburyo afunzwemo. Urukiko rwamusubije ko byinshi avuga ntaho bihurira n’urubanza rw’ubujurire baburana.

Icyo gihe urukiko rwategetse ko Cyuma Hassan n’umwunganira bahuza imyanzuro yabo bakayigeza ku rukiko. Umucamanza kandi n’ubwo yavuze ko ibivugwa na Cyuma bigoye kwemeza ukuri kwabyo, yahamagaye uwari ukuriye itsinda ririnda Cyuma ategeka ko gereza imworohereza akagira uburenganzira nk’ubw’abandi bafungwa.

Umunyamakuru Niyonsenga yajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2021 urukiko rukuru rwamuhamije ibyaha bine byo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru n’ibindi. Muri ibyo byaha harimo n’icyo gukoza isoni abayobozi n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Ni icyaha umucamanza yamuhamije atarakiregewe kandi cyarakuwe mu mategeko kuva mu mwaka wa 2019. Mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize, Cyuma yasoje asaba ko yarekurwa akabasha kujya kwivuza, ariko ubushinjacyaha bwo bugasobanura ko urwego rw’amagereza ari rwo rugomba gukurikirana ubuzima bwe.

Ku bijyanye n’iyi nzitizi yazamuwe na Cyuma yo kuvuga ko afunzwe nabi kandi yafunzwe binyuranyije n’amategeko agasaba ko yarekurwa, umucamanza kuri uyu wa Gatanu yanzuye ko Niyonsenga Dieudonné akomeza gufungwa, urubanza ku bijyanye n’ubujurire ku gihano yahawe rukazakomeza kuburanishwa tariki 21 z’uku kwezi kwa Kabiri.

REBA VIDEO BIJYANYE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA