Ambasaderi Mathilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye umunyarwanda wa mbere ubonanye na Perezida mushya w’iki gihugu, Donald Trump kuva yatorwa, bakaba bahuriye mu birori bibanziriza irahira rye riteganyijwe kuwa Gatanu tariki 20 Mutarama 2017.
Mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo kwitegura umunsi udasanzwe Perezida Donald Trump azatangira imirimo ye mu buryo bweruye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2017, uyu mukuru w’igihugu cy’igihangange ku isi yahuye n’abahagarariye ibihugu byabo muri Amerika barasangira.
Ambasaderi Mathilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu badipolomate bahuye bakanasangira na Perezida Donald Trump, uyu muyobozi w’umunyarwandakazi akaba yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Trump abinyujije ku rubuga rwa twitter.
Abayobozi bakuru b’u Rwanda, kuva Donald Trump yatorwa bagiye bagaragaza ko biteguye gukorana neza nawe nk’uko Amerika isanzwe ari igihugu kibanye neza n’u Rwanda. Trump akimara gutorwa, Perezida Kagame abinyujije kuri twitter yagize ati :"Nifatanyije na Donald Trump ku bw’intsinzi ye yabonye mu buryo bwiza. Twiteguye gukomeza umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ubuyobozi bushya."
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 10 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, ubwo yagarukaga kuri aya matora, yagaragaje ko yakozwe neza kandi agakorwa mu buryo Abanyamerika bifuzaga. Yavuze ko yari amatora atoroshye kuko Amerika ari igihugu politiki zacyo zifite ingaruka irenga imipaka y’igihugu ubwacyo, ari nayo mpamvu abantu benshi ku isi bayakurikiranye cyane.