Igisirikare cya Uganda UPDF nticyahakanye ibyo Nsabimana Callixte [Sankara] yashinje ukuriye ubutasi bwacyo Brigadier Abel Kandiho ahubwo bwavuze ko ibyo yashinjwe byaganirwaho binyuze mu buryo bwa dipolomasi.
Umuvugizi wa UPDF Richard Karemire yagize ati “Twahisemo inzira ya dipolomasi kuri icyo kibazo. Dufite inzira za dipolomasi n’ uburyo tuganiramo ibyo bibazo n’ ibindi”.
Kuri uyu wa Kane, ubwo Callixte Sankara yagezwaga imbere y’ urukiko ngo aburane ku ifungwa n’ ifungura ry’ agateganyo yemeye ibyaha byose aregwa uko ari 16 abisabira imbabazi Abanyarwanda n’ umukuru w’ igihugu.
Sankara yari umuvugizi w’ Umutwe wa FLN wigambye ibitero byaguyemo Abanyarwanda 9 mu karere ka Nyaruguru na Nyamagabe(Nyungwe).
Sankara yabwiye urukiko rw’ ibanze rwa Gasabo ko we n’ abandi bayobozi bakuru ba MRCD(ihuririo ry’ amashyaka rifite umutwe wa FNL) bari barahaye amabwira abarwanyi ba FNL ko bagomba kurwanya abasirikare b’ u Rwanda ngo ibyo kwica abasivile ntabwo byarimo. Nsabimana Callixte yavuze ko abo barwanyi bagambaniye ubuvugizi bwe, atangaza ko yitandukanije na FLN ku mugaragaro ngo hato ibindi bazakora bitazamwitirirwa.
Sankara yabwiye urukiko ko hari umujenerali w’ Umurundi witwa Bertin wamufashije gukura ingabo za FLN muri Kongo bakazijyana muri Nyungwe ariko ngo Perezida Nkurunziza ntabwo yabaga abizi kuko hari n’ igihe ingabo za FLN zafatwaga n’ ingabo z’ u Burundi.
Yemeye kandi ko yakoranye n’ abakuriye iperereza mu gisirikare cya Uganda, abifashijwemo na Captain Sunday wo muri RNC , Brigadier Abel Kandiho abaha ikaze muri Uganda. Gusa siwe wagiye kubonana na Abel Kandiho ahubwo ngo hagiyeyo abahagarariye ingabo za FLN.
Ibi Sankara yabitangaje mu gihe Leta y’ u Rwanda isanzwe ishinja Uganda n’ Uburundi gutera inkunga imitwe ivuga ko ishaka guhirika ubutegetsi bw’ u Rwanda.
Ambasaderi Olivier Ndungirehe agendeye ku byo Sankara yatangarije mu rukiko yagize ati “Hejuru yo gufata no gukorera iyicarubozo amagana y’ abanyarwanda , noneho tumenye ko uyu mugabo Brig Gen Abel Kandiho, ukuriye CMI yahuye na Callixte Nsabimana ngo bapange uko bahungabanya u Rwanda”.
Umuvugizi wa UPDF Karemire avuga ko Uganda ifite icyerekezo cy’ ukwishyira hamwe ku bihugu, ngo ntabwo bashobora gukora ibintu bibangamira icyo cyerekezo.
Chimpreports yatangaje ko umuyobozi ukomeye mu Burundi utashatse ko amazina ye atangazwa yayibwiye ko u Burundi bufite ubutasi bwo hanze yabwo ariko ngo ‘Major Bertin ntawe bagira’.
Ati “Ahari Abanyarwanda bagusobanurira uwo Bertin uwo ariwe. Twe ntawe tuzi”
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe hari ubutumwa yashyize kuri Twitter avuga ko Major Bertin afite akabyiniriro ka Moses.
U Burundi n’ u Rwanda bimaze imyaka itatu bifitanye umubano utifashe neza. U Burundi bushinja u Rwanda ko rucumbikiye abagerageje guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi, u Rwanda narwo rugashinja u Burundi guha ibikoresho abafite umugambi wo guhirika Perezida Kagame ku butegetsi.