AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubwongereza bugiye guha u Rwanda inyandiko z’ amateka ya Jenoside

Ubwongereza bugiye guha u Rwanda inyandiko z’ amateka ya Jenoside
1er-05-2019 saa 09:57' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 929 | Ibitekerezo

Guverinoma y’ Ubwongereza yatangaje ko igiye kohereza mu Rwanda mu gihe cya vuba inyandiko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi zibitswe mu Bwongereza.

Minisitiri w’ Ubwongereza ushinzwe Afurika Harriet Baldwin yabitangarije mu nama yo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe abatutsi yabereye mu mugi wa Londres kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mata 2019.

Iki gikorwa cyo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside cyateguwe na Komisiyo ihagarariye inyungu z’ u Rwanda mu Bwongereza ifatanyijwe na UK house of Lords(twagereranya n’ umutwe wa Sena). Iki gikorwa kitabiriwe n’ abanyapolitiki benshi bakomeye bo mu Bwongereza.

Ubwongereza nibwohereza mu Rwanda ububiko bw’ amateka ya Jenoside buzaba bubaye igihugu cya kabiri kiyohereje nyuma ya New Zealand yayohereje mu kwezi gushize.

Umuhango wo kwakira ubwo bibiko bw’ amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi bwari bufitwe na New Zealand wabereye I Kigali , hagati ya Perezida w’ Inteko ishinga amategeko y’ iki gihugu Trevor Mellard na Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda Dr Richard Sezibera.

Muri iki gihe u Rwanda rushyize imbaraga mu gukusanya amateka ku bwicanyi bwo muri Jenoside yakorewe abatutsi anyanyagiye mu bihugu bitandukanye kuko ayo mateka azafasha abakiri bato kumenya uko Jenoside yateguwe n’ uko yashyizwe mu bikorwa.

Minisitiri Baldwin yavuze ko ashaka igihugu cye kiba mu bya mbere bikorana neza na guverinoma y’ u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside.

Intumwa ya rubanda Andrew Mitchell yagaragaje akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko ‘U Rwanda rufite ikicaro mu mitima y’ Abongereza benshi’.

Hon. Mitchell yasabye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka 25 ‘gukora ibishoboka byose kugira ngo abakekwaho yakorewe abatutsi bari mu Bwongereza bafatwe’.

The New Times Rwanda yatangaje ko Inteko Ishinga amategeko y’ Ubwongereza iherutse kotsa igitutu guverinoma y’ iki gihugu ngo yihutishe gahunda zo koherereza abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA