AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buratangaza ko Gen Musemakweli yazize urupfu rusanzwe

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buratangaza ko Gen Musemakweli yazize urupfu rusanzwe
12-02-2021 saa 10:24' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3491 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF/ Rwanda Defence Force) buratangaza ko nyakwigendera Lt. Gen. Jacques Musemakweli witabye Imana, yazize urupfu rusanzwe.

Mu itangazo ryasohowe na RDF ku gasusuruko ko kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko bubabajwe n’urupfu rwa Lt. Gen Jacques Musemakweli watabarutse kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021.

Iri tangazo rigira riti “Yapfuye kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021 mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe azize urupfu rusanzwe.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “RDF yihanganishije umuryango kandi yifatanyije na wo muri ibi bihe by’akababaro.”

Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko ibikorwa byo guherekeza nyakwigendera Lt Gen. Jacques Musemakweri biza gutangazwa nyuma.

Mu nkuru yabanje, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga yari yabwiye UKWEZI ko bakigenzura kugira ngo bamenye icyamwishe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA