AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubushinjacyaha bwatangaje ibyavuye mu iperereza ryakozwe ku cyishe Kizito Mihigo

Ubushinjacyaha bwatangaje ibyavuye mu iperereza ryakozwe ku cyishe Kizito Mihigo
26-02-2020 saa 17:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6290 | Ibitekerezo

Inkuru y’urupfu rwa Kizito Mihigo yatangajwe na Polisi y’u Rwanda tariki 17 Gashyantare 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha narwo ruvuga ko yinigishije amaashuka muri kasho aho yari afungiye i Remera. Ubushinjacyaha nabwo bwamaze gutangaza ko ibyavuye mu iperereza bishimangira ko nta kabuza Kizito yiyahuye.

Itangazo ryashyizweho umukono na HAVUGIYAREMYE Aimable, Umushinjacyaha Mukuru, rivuga ko Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA) bwakiriye raporo itanzwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, rwabaye taliki ya 17 Gashyantare 2020, rwabereye aho yari ufungiye i Remera kuri Sitasiyo ya Polisi, i Kigali.

REBA VIDEO Y’UMUSESENGUZI WAVUZE ICYATUMYE KIZITO YIYAHURA HANO :

Iyo raporo igaragaza ibyavuye mu iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye, raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report ) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory (iyo raporo ikaba yareretswe umuryango we) n’ibyavuye mu ibazwa ry’abantu babajijwe.

Iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa Bwana Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga.

REBA VIDEO Y’UMUNYAMAKURU BYAVUZWE KO YAYIZE KUVUGA IBYO YABONYE KU MURAMBO WA KIZITO MIHIGO HANO :

Raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko icyateye urwo rupfu ari kubura umwuka (Asphyxia/hypoxia), gushobora guterwa no kuba yariyahuye yimanitse.

Abantu babajijwe harimo Abapolisi bari barinze aho Bwana Kizito Mihigo yari afungiye, bahamya ko batashoboraga kumva ibibera mu cyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo, bitewe nuko bagaragaje ko hagati y’aho bari bicaye n’ícyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo hari intera itatuma bumva ibyabaye.

Nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, Ubushinjacyaha Bukuru busanga urupfu rwa Bwana Kizito Mihigo rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.

REBA VIDEO Y’IBYARANZE UMUHANGO WO GUSHYINGURA KIZITO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA