AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

UN : U Rwanda rwemeye imyanzuro 160 rwanga 49 irimo urebana no gushyira abana mu gisirikare

UN : U Rwanda rwemeye imyanzuro 160 rwanga 49 irimo urebana no gushyira abana mu gisirikare
1er-02-2021 saa 12:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 6598 | Ibitekerezo

Ubwo u Rwanda ruheruka mu isuzuma ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu cyumweru gishize, rwahawe imyanzuro 284 rwemera kuzashyira mu bikorwa 160 mu gihe rwanze 49 irimo urebana no gushyira abana mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro.

Muri iri suzuma rizwi nka UPR (Universal Periodic Review) riba buri myaka itanu, u Rwanda rumaze kuryitabira inshuro eshatu, muri 2015 rwari rwemeye kuzashyira mu bikorwa imyanzuro 50 bivuze ko ubu yikubye inshuro zirenga 3.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutabera Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Umurungi Providence yavuze ko impamvu iyi myanzuro yabaye myinshi ari uko ibihugu bigenda bisuzumana bigenda byiyongera kuko kuri uyi nshuro byari 99 mu gihe mu bihe byatambutse byabaga ari nka 45.

Umurungi Providence uvuga ko nubwo iyi myanzuro yemewe n’u Rwanda ari 160 ariko ibikorwa biyikubiyemo bitarenze 64, avuga ko nk’ibihugu nka 20 bishobora guhuriza ku mwanzuro umwe.

Avuga ko muri rusange u Rwanda rwashimiwe intambwe rwagiye rutera mu kuzamura urwego rw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku buryo n’iriya myanzuro imyinshi nubundi aba ari ibikorwa biba bigikomeje gukorwa.

Hari kandi imyanzuro 75 u Rwanda rwakiriye rugasanga ntacyo itwaye ariko rukaba rutazayishyira mu bikorwa.

U Rwanda rwanze imyanzuro 49

Umurungi Providence kandi avuga ko hari imyanzuro 49 u Rwanda rwanze (Rejected) kuko iba ihabanye n’ukuri kw’ibibera mu Rwanda.

Yagiye agaruka ku bikorwa bimwe na bimwe bigize iriya myanzuro, nk’ibyo gusaba u Rwanda guhagarika ibikorwa byo gushyira abana mu gisirikare cyangwa mu mitwe yitwaje intwaro.

Avuga ko abatanga imyanzuro nk’iyi baba bakibonera u Rwanda mu ndorerwamo y’ibyavuzwe mu myaka yatambutse nko kuba muri 2011 rwarashinjwe gutera inkunga umutwe wa M23 warwaniraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Tuzi ko RDF iyo iri gushaka abayinjiramo hari imyaka izwi kandi y’abujuje ubukure.”

Hari kandi umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byo gushyingira abana bato. Umurungi Providence avuga ko umwanzuro nk’uyu utangwa n’ibihugu byo muri Africa nka Mozambique bisanzwe bibamo biriya bikorwa ku buryo biba byumva ko ari rusange ku mugabane wose.

Yanagarutse ku mwanzuro wo gusinya amasezerano ashyiraho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye ICC, wanakunze kugaruka. Umurungi Providence avuga ko ruriya rukiko rwanenzwe imikorere mibi kuva kera kugeza nubu bityo ko u Rwanda rudashobora kwemeza amasezerano arushyiraho.

Yagize ati “Si ukuvuga ko turwanya ubucamaza mpuzamahanga ariko igihugu gifite uburenganzira bwo kureba ngo urukiko nk’uru ruracyafite ibibazo ibi n’ibi kandi murabizi ko nubu bigihari.”

Hari kandi umwanzuro urebana n’abantu baburirwa irengero, Umurungi Providence avuga ko uyu na wo u Rwanda rwawanze kuko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rusanzwe rufite ishami rikurikirana ibibazo by’abantu bazimira.

Avuga ko imiterere y’akarere u Rwanda ruherereyemo, abantu bashobora kujya mu bihugu bashatse ku buryo hari n’ababura bagiye muri ibyo bihugu ndetse bamwe muri bo bakaba baba bagiye mu mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA