Ambasaderi w’ u Rwanda muri Uganda yatangaje ko u Rwanda rwandikiye igihugu cya Uganda rukibaza aho Abanyarwanda babiri baherutse gufatwa baherereye kugira ngo bahuzwe n’ urwego rureberera inyungu z’ Abanyarwanda bari muri Uganda.
Ishimwe Bosose na Peter Sanvura bafatiwe mu karere ka Rukiga mu mpera z’ icyumweru gishize, bakuwe mu rusengero rwa Kamwezi. Uganda ivuga ko ibakekaho kwinjirayo binyuranyije n’ amategeko bari kuri misiyo yo kuneka.
Ambasaderi Frank Mugambage yabwiye Dail monitor ati “Twandikiye Minisiteri (y’ ububanyi n’ amahanga ya Uganda), turashaka kumenya aho babitswe uko ari babiri kugira ngo tubahuze n’ urwego rushobora kubafasha”.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko cyagerageje kuvugana na Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ya Uganda ngo kiyibaze niba yarakiriye iyo baruwa, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane mu karere Henry Oryem Okello ntiyitabe telefone.
Brig Richard Karemire, umuvugizi w’ igisirikare cya Uganda yanze kubwira iki kinyamakuru aho abo Banyarwanda baherereye.
Umusirikare utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye iki kinyamakuru ko abo Banyarwanda babiri byari byitezweho ko bagezwa mu mujyi wa Kampala ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2019 kugira ngo bahatwe ibibazo.
Ku wa Mbere w’ iki cyumweru, ubwo Uganda yashyikirizaga u Rwanda umurambo w’ umunyarwanda John Batista Kyerengye warasiwe hafi y’ umupaka w’ ibi bihugu, Meya wa Nyagatare Mushabe Claudien David yasabye itsinda ry’ abayobozi ba Uganda bari baherekeje uwo murambo kurekura Abanyarwanda babiri bari bamaze amasaha make bafashwe.
Meya Mushabe yakomeje avuga ko Uganda idakwiye kujya yohereza imirambo gusa ahubwo ikwiye no kurekura abo ifunze bakiri bazima.
Ambasaderi w’ u Rwanda muri Uganda Frank Mugambage, ati ’turashaka kumenya aho Ishimwe Bosose na Peter Sanvura bafungiye
Leta u Rwanda ivuga ko hari Abanyarwanda barenga 100 bafungiye ahantu hatazwi muri Uganda, ibintu binyuranyije n’ amategeko. Uganda ivuga ko abo ifunze ibakekaho ubumaneko gusa u Rwanda rusaba ko barekurwa cyangwa bakagezwa imbere y’ ubucamanza.
U Rwanda ruvuga ko abafatwa bafatwa n’ urwego rw’ ubutasi bw’ igisirikare cya Uganda CMI. U Rwanda kandi rushinja Uganda gufasha imitwe irurwanya, ingingo yashimangirwa n’ ibyo Nsabimana Callixte (Sankara) yabwiye urukiko avuga ko abayobozi b’abarwanyi ba FLN bahuye n’ umuyobozi wa CMI bakagirana ibiganiro.