Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yihanganishije Abanyamisiri batakaje abantu basaga 305 harimo n’abana 27 baguye mu gitero cyagabwe ku musigiti wa al-Rawda uherereye mu mujyi wa Bir al-Abed kuri uyu wa Gatanu.
CNN ivuga ko yahawe ubuhamya na bamwe mu bari hafi y’ahabereye ibi batangaje ko babonye imodoka enye ziri mu muhanda ugana ahari uyu musigiti wa Al Rawdah bahita batangira kurasa kuri uwo musigiti abantu benshi bari buzuyemo batangira gupfa abandi bagerageje gusohoka biruka bagahita baraswa.
ISIS irashyirwa mu majwi kuba ariyo yagabye iki gitero cyahitanye abagera kuri 305 barimo n’abana 27 ariko biravugwa ko abakomeretse bikabije ari benshi cyane ku buryo umubare w’abitaba Imana ushobora gukomeza kwiyongeza.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Louise Mushikiwabo yihanganishije imiryango y’abaguye muri icyo gitero n’abaturage ba Misiri muri rusange avuga ko u Rwanda rwifatanyije na bo mu kababaro.
Yagize ati “Mu izina rya guverinoma y’u Rwanda n’abanyarwanda, twihanganishije kandi twifatanyije na Misiri n’abaturage bayo. Twamaganye igitero cyagabwe mu musigiti uherereye mu Majyaruguru ya Sinai cyaguyemo inzirakarengane 235, hakanakomereka abatari bake.”
Ubutumwa Minisitiri Mushikiwabo yashyize ku rukuta rwa Twitter yihanganisha abanya Misiri
U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano na Misiri ndetse na Perezida w’iki gihugu, Abdul Fattah al-Sisi, aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.
Muri urwo ruzinduko Perezida El-Sisi, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye abagera ku bihumbi 250 bahashyinguye ndetse ahasiga ubutumwa bugaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye kuba isomo ku isi ku buryo nta handi bizongera kuba mu mateka y’ikiremwamuntu.
Icyo gihe Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi n’abamuherekeje, bahuriye mu mugoroba wo gusangira na Perezida Paul Kagame wabakiririye muri Kigali Convention Center, maze Abdel Fattah ashimira Perezida Kagame ubwitange n’imbaraga akoresha mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda maze avuga ko ibikorwa by’Abanyarwanda ari ishuri ku banya-Misiri.