AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda rwaba rurimo kubyaza umusaruro iby’ifungwa rya Kaminuza ya Makerere

U Rwanda rwaba rurimo kubyaza umusaruro iby’ifungwa rya Kaminuza ya Makerere
14-11-2016 saa 07:34' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3832 | Ibitekerezo

Kaminuza ya Makerere yo mu gihugu cya Uganda, ishobora gutakaza abarimu bakomeye bakiyizira mu Rwanda, ibi bikaba bishobora kuba nyuma yo kwigaragambya kw’abarimu n’abanyeshuri bikagera ubwo Perezida Museveni ayihagarika by’agateganyo. Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) niyo bivugwa ko yaba igiye gutwara abakozi bakomeye ibavanye muri Makerere.

Ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda, kivuga ko kuwa Gatanu w’iki Cyumweru gishize ari bwo cyakiriye itangazo ryamamaza cyahawe na Kaminuza ya Kigali, rivuga ko ishaka abarimu bigisha amasomo y’ibijyanye no gushaka amasoko (marketing), ibaruramari (accounting), ibijyanye n’imari (finance), ibijyanye n’ikiranabuhanga mu by’itumanaho (information technology), ibijyanye n’amategeko n’ibindi, kandi ngo iyi Kaminuza yo mu Rwanda irifuza abarimu ba Kaminuza ya Makerere imaze igihe ifunze, ikabahemba amafaranga atubutse.

Muri iri tangazo ryamamaza, Kaminuza ya Kigali yatangaje ko izahemba neza abo bakozi kandi ikabaha ibintu byinshi bibafasha kunoza akazi kabo neza, ibyo bikaba ari nko korosora uwabyukaga ku barimu ba Kaminuza ya Makerere bataka kuba badahembwa kandi n’ubusanzwe umushahara babonaga bajyaga bawinuba bavuga ko udahagije.

Nyuma y’imyaka 3 ikora, Kaminuza ya Kigali irimo gushaka kwiyubaka ikaba Kaminuza y’ubukumbe mu gihugu no mu karere

Hari raporo yakozwe mu mwaka wa 2012 igaragaza ko abarimu bo muri Kaminuza zo mu Rwanda bahembwa amafaranga menshi cyane ugereranyije n’izo mu bihugu byo mu karere. Umwarimu wo ku rwego rwo hejuru (full professor) agenerwa impuzandengo y’umushahara ungana n’amadolari 4,900, mu gihe muri Kenya batanga ungana n’amadolari 2,200, muri Tanzania bagatanga amadolari 3,200 naho Uganda ikaza ku mwanya wa nyuma n’amadolari 1,150.

New Vision ivuga ko nta kabuza Kaminuza ya Kigali izatwara abarimu bakomeye ba Kaminuza ya Makerere igifunzwe kugeza ubu, cyane ko icyatumye bahagarika akazi bikagera aho Kaminuza ifungwa n’ubundi byari ibibazo bijyanye n’imishahara none bakaba babonye Kaminuza yemera kubafata neza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA