Guverinoma y’ u Rwanda irateganya kuganira na Leta y’ Ubufaransa ku mwanzuro yafashe wo kugira inama Abafaransa ngo birinde gusura pariki ebyiri zo mu Rwanda n’ urujya n’ uruza hagati y’ u Rwanda na Uganda.
Mu cyumweru gishize nibwo ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa, ku gice cyagenewe inama zihabwa abaturage babwo bajya mu mahanga, abajya mu Rwanda bamenyeshejwe ko bagomba kwitondera gusura Pariki ya Nyungwe, Pariki y’ Ibirunga n’ ingendo zo ku butaka zambukiranya umupaka w’ u Rwanda na Uganda.
Ubufaransa bwamenyesheje abaturage babwo bateganya gusura u Rwanda ko umutekano wo muri ibyo bice bitatu utizewe.
Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga asanga iyi nama Ubufaransa bwahaye abaturage babwo ishingiye ku makuru atariyo.
Amb. Nduhungirehe ati “Abafaransa n’ abandi bakerarugendo baraza mu Rwanda nta kibazo u Rwanda ruragendwa biriya batangaje ntabwo bihuye n’ ukuri. Twebwe dusanga bidakwiye ariko tuzabivuganaho n’ Abafaransa mu rwego rwa dipolomasi”
Uyu muburo Ubufaransa buwutanze mu gihe u Rwanda n’ Ubufaransa , umubano wabyo wari utangiye kuba mwiza. Nduhungirehe asanga iriya nama Ubufaransa bwahaye abaturage babwo ntacyo izaguhungabanya ku ntambwe imaze guterwa n’ umubano w’ ibi bihugu kuko nabyo bizaganirwaho bigashakirwa umuti.
Ubufaransa bwagiriye abaturage babwo inama yo kudasura Pariki ya Nyungwe. Iyi pariki mu mezi yashyize hari abarwanyi bigambye ko bayirimo ariko amakuru aherutse gutangazwa n’ Umuyobozi w’ Intara y’ amagepfo iyi pariki iherereyemo ni uko ingabo z’ u Rwanda arizo zigenzura iyi pariki aho kuba abo barwanyi babyigambye.
Mu Rwanda ntabwo haragaragaza ikibazo cy’ umutekano muke kuri mukerarugendo uwo ariwe wese wese. Mu gihugu cya Uganda hari umukerarugendo wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika uherutse gushimutirwayo yasuye pariki yitiriwe Elisabeth.