Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro byo ku rwego rwa ba Minisitiri byagombaga guhuza u Rwanda n’u Bubiliri ku bijyanye na Paul Rusesabagina byagombaga kubera i New York mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, bitakibaye kubera ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa kiriya Gihugu watangaje ko Rusesabagina atahawe ubutabera.
Iki cyemezo gikubiye mu itangazo rwasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda igira icyo ivuga ku byatangajwe na Ministiri w’Intebe Wungirije ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Bubiligi ku cyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25.
Aba baminisitiri bakomeye muri kiriya Gihugu gisanzwe gifitiwe Ubwenegihugu bwa kabiri na Rusesabagina, banenze imikirize ya ruriya rubanza rwaburanishijwe n’Urugero Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.
Batangaje ko Rusesabagina Paul atahawe ubutabera buboneye ngo kuko ihame ryo kwitwa umwere mu gihe atahamwa n’icyaha ritigeze rihabwa agacire ndetse ko atabonye uburenganzira bwo kwiregura no kunganirwa.
Itangazo rya kiriya Gihugu kandi rivuga ko Guverinoma yacyo izakomeza kuba hafi ya Rusesabagina Paul.
Nyuma y’ibi byatangajwe na Guverinoma y’u Bubiliri, Guverinoma y’u Rwanda na yo yahise isohora itangazo rivuga ko kuva mu itangira rya ruriya rubanza, u Bubiligi bwakomeje kunenga imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda kabone nubwo inzego z’iperereza za kiriya gihugu zatanze umusanzu ukomeye muri kiriya kirego.
Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko ibitero by’iterabwoba bya FLN byari biyobowe na Rusesabagina kandi ko abahungabanyijwe na byo na bo bafite uburenganzira bwo guhabwa ubutabera.
Itangazo ry’u Rwanda risoza rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu, inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yari iteganyijwe kubera mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ntabwo ikibaye.”
Rigakomeza rigira riti “Uretse ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kwitegura guha ikaze mu Rwanda Minisitiri w’Intebe Wungirije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Bubiligi igihe icyo ari cyo cyose gikwiye mu gukomeza ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.”
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 ni bwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, rwahamije Paul Rusesabagina bimwe mu byaha ashinjwa rumukatira gufungwa imyaka 25 mu gihe Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.
Ni icyemezo kitanyuze Ubushinjacyaha bwatangaje ko bukurikije iperereza bwakoze, bubona uregwa yari akwiriye guhabwa kiriya gihano bwari bwamusabiye.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi yatangaje ko Ubushinjacyaha Bukuru bugiye gusesengura icyemezo cy’Urukiko ku buryo bibae ngombwa bushobora kuzajurira.
Ibi kandi byatangajwe na bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, batangaje ko bifuzaga ko Rusesabagina wabahekuye yari akwiye guhanishwa igihano gisumba ibindi mu Rwanda.
UKWEZI.RW