AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda ntirwemeranya na Israel ikomeje kurushyiraho ibibazo by’abimukira

U Rwanda ntirwemeranya na  Israel ikomeje kurushyiraho ibibazo by’abimukira
5-04-2018 saa 07:49' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3820 | Ibitekerezo

Leta y’u Rwanda yatangaje ko itemeranya na Israel ikomeje umugambi mubisha wo kuyigerekaho ibibazo by’impunzi z’abimukira bo muri Afurika biturutse ku cyemezo cyafashwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Benjamin Netanyahu, wahagaritse umugambi yari yemeye wo guha ibyangombwa by’ubuhunzi ibihumbi by’abimukira bo muri Afurika.

Minisitiri Netanyahu yisubiyeho ku mugambi yari yatangaje kuwa Mbere w’iki Cyumweru w’uko agiye guha izi mpapuro z’ubuhunzi aba bimukira bagera kuri 38,000 bo mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba.

Minisitiri Netanyahu yavuze ko Israel yagiranye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi HCR, ko igiye kwirukana ku butaka bwayo aba bimukira nyuma y’uko amasezerano ajyanye no kwakira aba bimukira iki gihugu cyagiranye n’u Rwanda atubahirijwe ndetse u Rwanda rukaba rutujuje ibisabwa.

Netanyahu kandi yavuze ko u Rwanda rwashyizweho igitutu n’ibihugu by’i Burayi bityo rukaba ariho rwahereye rufata umwanzuro wo kutakira izi mpunzi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Nduhungirehe Olivier yabwiye The East African dukesha iyi nkuru ko Israel iri mu mugambi mubisha wo gushyira ibi bibazo by’abimukira ku Rwanda bitewe n’ibibazo rufite muri iyi minsi by’impunzi.

Yagize ati “Ntabwo twujuje ibisabwa kandi ntabwo dushobora gukorera ku gitutu cy’amahanga ku masezerano atarigeze abaho. Ni ibintu byumvikana. Buri gihugu kigomba guhangana n’ibibazo byacyo hatabayeho kubyegeka ku bandi”

Ibi bije nyuma y’amasaha make , Minisitiri Netanyahu avuze ko Canada, Ubudage bagomba kwakira byibuze impunzi 16,250 naho Israel ikaba icumbikiye undi mubare ungana n’uyu mu gihe gito.

HCR ivuga ko kuva mu mpera za 2017, impunzi 26,600 zivuye muri Erithrea ndetse n’abagera kuri 7,600 bavuye muri Sudan bambutse berekeza muri iki gihugu cya Israel.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA