Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yavuze ko u Rwanda rutagira abanzi ko ahubwo abahari ari abantu bayobye ngo kuko uwiyita umwanzi akaba atakurasa cyangwa ngo agire ikindi agukoraho aba yibeshya .
Ibi Bamporiki yabigarutseho mu kiganiro yatanze ku wa 6 Nyakanga 2018, mu gutangiza umwiherero w’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Burayi wabereye mu gace ka Coventry mu Bwongereza.
Muri iki kiganiro Bamporiki yagejeje ku bari bitabiriye uyu mwwiherero, yagarutse cyane ku mateka yaranze igihugu kuva ku ngoma ya cyami kugeza aho igihugu cyabereye Repubulika.
Yavuze ko mu kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kigere aho kigeze ubu ari uko habayeho FPR afata nk’umuhuza w’abakurambere b’intwari z’u Rwanda.
Bamporiki yakomoje ku butwari bwagiye buranga bamwe mu banyarwanda, aho bamwe bagiye banahara ubuzima bwabo ubwo babaga bashaka uburyo igihugu cyakaguka ndetse kikanagira ubusugire budasanzwe.
Aha yavuze ko Abanyarwanda barwanye bakoresheje intwaro zitandukanye zirimo kutavangura abarwanyi, byatumaga abatabaye batahukana intsinzi.
Ati “Nta rugamba na rumwe abanyarwanda bigeze barwana bavanguye abarwanyi. Kutavangura abarwanyi nta kindi cyabishoboza urwana usibye kubaka ubumwe mu banyagihugu igihe cyose ubakeneye ukabahamagara muri bwa bumwe.”
Yavuze ko FPR nayo yubakiye politiki yayo kuri bwa bumwe, maze abanyagihugu bose bahuza ubunyarwanda maze bituma buri wese yumva ko agomba kugira uruhari mu bihari n’ibigomba kubaho.
Bamporiki yagarutse ku banzi b’igihugu aho yabagereranyije n’abantu bayobye, akaba ahamya ko ubundi atari abanzi nk’uko babivuga, ko ahubwo ari abo yise abantu b’ibigoryi bagaragara mu muryango mugari.
Yagize ati “Iyo tuvuga ngo dufite abanzi, u Rwanda ntabwo rufite abanzi, rufite abantu bayobye, ni umuryango mugari ufite abantu b’ibigoryi, ariko kuvuga ngo ufite umwanzi utakurasa, utahiganwa na we kandi ari uwo muri wowe gukomeza kumwita umwanzi bishobora kumuha akabaraga. Ahubwo iyo umubwiye ngo waratannye ahubwo uzataha ryari ko watannye ?’’
Bamporiki yabwiye cyane urubyiruko ko ibyo intwari zitangiye birimo gusigasira umuco no gutekerereza mu nganzo yawo byatakaye.
Ati ‘‘Ntiwavuga umuco umwami atakaye kuko ariwe murinzi wawo. Buri muyobozi avoma mu nganzo y’abamubanjirije keretse iyo uwamubajirije yasibye inzira. Nta kintu Kagame yavoma mu nganzo ya Habyarimana kuko ni iriba ritobamye ariko ararirenga akajya gushaka mu bakurambere bamubanjirije akagenda atuvunguriraho.’’