Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018, Urukiko ukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød mu Majyaruguru ya Copenhagen muri Danmark rwanzuye kohereza kuburanira mu Rwanda, Umunyarwanda Wenceslas Twagirayezu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uyu mugabo w’imyaka 50 yatawe muri yombi muri Gicurasi umwaka ushize wa 2017, afatiwe aho yari atuye mu Mujyi wa Smørum mu Majyaruguru ya Copenhagen, Umurwa Mukuru w’iki gihugu.
Twagirayezu yahawe ubwenegihugu bwa Denmark mu 2004 mu gihe yari yarageze mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi (Denmark iherereyemo) mu 2001. Yari asanzwe akora mu kigo kimwe cy’ikoranabuhanga muri iki gihugu.
Umwaka ushize, ubushinjacyaha bwa Denmark bwanze gutangaza amazina ye ariko buvuga ko hari ibirego bikomeye akurikiranyweho.
Icyo gihe mu nyandiko yabwo bwagize buti "Hari ikirego gikomeye hano. Umugabo w’imyaka 49 arakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye abarenga ibihumbi nk’uko bitangazwa n’inzego z’u Rwanda. Ni ikirego gikomeye gituma umuturage wa Denmark yoherezwa mu rukiko mu Rwanda.”
Bwakomeje buvuga ko nyuma y’iperereza ryimbitse, byagaragaye ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma yoherezwa mu Rwanda.
The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo agiye koherezwa mu Rwanda nk’uko byemejwe n’, ubushinjacyaha bwa Denmark
Iyoherezwa mu Rwanda ry’uyu mugabo kandi ngo rijyanye n’amahame agenga kohereza mu gihugu umuntu ukekwaho icyaha, ibi kandi ngo ntabwo binyuranyije n’amahame mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu agenderwaho n’ibihugu by’Uburayi
Denmark imaze kohereza mu Rwanda umuntu umwe ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwo ni Emmanuel Mbarushimana wahoze ari umwarimu akaba aherutse gukatirwa igifungo cya burundu kubera uruhare yagize mu kwica abatutsi mu Majyepfo y’u Rwanda.
Bivugwa ko Twagirayezu yashinze umuryango muri Denmark witwa Dutabarane Foundation. Yahoze ari umwarimu muri Segiteri ya Busasamana muri Rubavu y’ubu. Yari azwi cyane mu yahoze ari Komine Rubavu, Mutura na Rwerere. Ubushinjacyaha buvuga ko yari Perezida wa CDR mu cyahoze ari Segiteri ya Gacurabwenge akaba azwi kandi kubera uburyo yari arangaje imbere interahamwe mu gihe cya Jenoside.
Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, aherutse kubwira The New Times ko umwaka wa 2017 warangiye hamaze gutangwa impapuro mpuzamahanga 853 zita muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu bice bitandukanye by’Isi.
Wenceslas Twagirayezu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.