AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

‘Turifuza umuryango uha amahirwe angana umukobwa n’umuhungu’ Jeanette Kagame

‘Turifuza umuryango uha amahirwe angana umukobwa n’umuhungu’ Jeanette Kagame
8-03-2019 saa 14:35' | By Manirakiza Theogene | Yasomwe n'abantu 1541 | Ibitekerezo

Madame wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda by’ umwihariko abaturage b’Intara y’I Burengerazuba kubaka umuryango uha amahirwe angana umwana w’umukobwa n’umuhungu, avuga ko ari byo bizatuma u Rwanda rugira ingo zizira amakimbirane n’ubukene.

Ubu ni bumwe mu butumwa yatangiye mu Murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke ahizihirijwe ku rwego rw’ igihugu umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko banejejwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umugore bamwe mu bagabo babo baramaze gusobanukirwa n’ihame ryo gusaranganya imirimo yo mu rugo itinjiza ifaranga nubwo ngo hari aho umugore akiboshywe nayo.

Ubusanzwe imirimo yo mu rugo idakunzwe guhabwa agaciro kandi ntiyinjize ifaranga yiganjemo guteka, koza amasahani, gufura, kujyana abana ku ishuri, gusasa,kwahirira amatungo, gutashya, kujyana abana kwa muganga n’indi.

Iyi mirimo ngo ifatwa nka nyirabayazana yo gutuma umugore wo mu cyaro akora amasaha menshi nyamara umunsi ukira ntagikorwa gifatika kigaragarira amaso yakoze.

Nyiramutuzo Annonciata, umugore ikinyamakuru Ukwezi.rw cyasuye mu rugo rwe, avuga ko imirimo yo mu rugo itamwemerera kugira undi murimo winjiza ifaranga akora.
Ati “Nk’uko munsanze aka niko kazi kanjye. Ndabyuka kare cyane nkajya kuvoma, navayo nkajya kuzana amazi, ibyo iyo birangiye ndaza ngategura ibyo kurya by’abana banjye.”

Yongeyeho ko “Kubijyanye rero nicyo wari umbajije uko niteza imbere, nakubwira ko ibyo bitagera hano iwacu. Nakwiteza imbere nte nirirwa muri iyi mirimo nta kindi nkora koko ? Mbabazwa n’uko umugabo wanjye ataha ambwira nabi ngo ntacyo nkora, ngahora mfatwa nk’imburamukoro mu rugo rwanjye.”

Uwineza Solange yavuze ko umugabo we asigaye amufasha imirimo yo mu rugo bikaba byaratumye yiteza imbere.

Avuga ko batarahabwa amahugurwa kubijyanye no gusaranganya no guha agaciro bene iriya imirimo yo mu rugo yaravunikaga cyane.

Ati “Ubu rero ibintu byarahindutse, nishimye cyane kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, umugabo wanjye tuvuga rumwe, dore ko adatinya guteka iyo ntaragera mu rugo, ajyana abana ku ishuri ndetse no gusasira bana bagiye kuryama. Ibi rero byangabanyirije amasaha nakoreshaga mu rugo ahubwo nsigaye nyakoresha ndi gushaka icyateze imbere umuryango wanjye.”

Nshimiyimana Phenias, umwe mu bagabo bamaze gusobanukirwa n’ihame ryo gusarangana imirimo yo mu rugo itinjiza ifaranga ashimangira ko mu rugo rwe hajemo amahoro ndetse n’urugo rubasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Ubu bitewe n’ubufatanye buri mu rugo iwanjye, ubu njye n’umugore wanjye tumaze kwigurira inka enye zifite n’izazo, umugore wanjye aracuruza nanjye nkita ku matungo.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien avuga ko hari byinshi bamaze gukora byiganjemo guhuza umugore n’ibigo by’imari ndetse no gukomeza kwigisha imiryango gukorera hamwe, umugabo n’umugore bagafashanya muri byose.

Meya Kamali avuga ko kwigisha umugabo n’umugore ihame ry’ubufutanye byatumnye ingo zigera 663 z’abanaga mu kambirane adashira zibasha kwivana mu bukene n’amakimbirane.

Madame Jeannette Kagame, yahembye abakobwa bahize abandi mu gutsinda neza amasomo mu bizamni bya leta, bazwi nk’Inkubito z’Icyeza ndetse hanahembwe amashyirahamwe n’amakoperative yabashije kuzamura uruhare rw’umugore mu Iterambere.

Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2019 igiye gutangaza ubushakashatsi bushya bugaragaza uko umuryango ubanye mu buringanire n’ubwimvikane.

Jeannette Kagame yasabye abanyarwanda kubaka umuryango uha amahirwe angana umuhungu n’umukobwa.

Ati “Ni ingenzi gutoza hakiri kare umuhungu n’umukobwa umuryango uzira ubusumbane. Umuhungu agakura yumva ko gufashanya na mushiki we ari inzira nziza yo kugera ku muryango w’ejo hazaza uzira ubukene n’amakimbirane.”

Yakomeje asaba abagore n’abagabo gutoza abakiri bato kugira umuryango urangwa n’amahoro, umuryango ushyize hamwe, umuryango utarangwamo amakimbirane, ndetse n’umuryango uzira igwingira ry’abana.

Insinganyamatsiko y’uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe iragira iti “Dufatanye Urunana Twubake Umuryango Utekanye.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA