Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko abayobozi bazajya banyereza ibya rubanda bagiye kujya bahanwa kimwe n’abakoze ibyaha ndengakamere nko kwica umuntu.
Ibi Minisitiri Busingye yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukwakira 2017, mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutabera n’abayobozi bashinzwe imutungo mu nzego zitandukanye za leta, aho yashimangiye ko ibyaha bijyanye no gucunga nabi umutungo wa leta bigiye gushyirirwaho ibihano bikakaye cyane.
Minisitiri Busingye yavuze ko nta mpamvu n’imwe yakagombye gutuma umuyobozi runaka aryama agasinzira mu gihe Umugenzuzi w’Imari yagaragaje ko mu kigo ayobora harimo ibibazo by’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta, anongeraho ko abakora ibi byaha bagiye kuzajya bahanwa kimwe n’uwishe umuntu.
Yagize ati “ Niba uri muri Minisiteri cyangwa ahandi hantu Umugenzuzi wa Leta akagaragaza ko ibintu bitifashe neza,vayo,vayo rwose kuko aho tugeze nirwo rugendo Sweden yagenze, nirwo rugendo Finland yakoze nirwo rugendo bariya bose bakoze. Aho tugeze mu rwego rw’amategeko, ubu bya byaha byitwaga ibyaha ndengakamere bikwiye guhabwa abantu bakoze ibihano bikomeye kandi dushaka no kubiganisha mu mutungo wa rubanda.Turashaka ko kunyereza ibya rubanda bijya mu cyiciro kimwe no kwica umuntu.”
Yunzemo ati “Nta yindi mpamvu twaba twarashoye imari, twaba twariyubatse iyi myaka yose, twaba twarateye intambwe nk’abanyarwanda twese, twaba twarigishije abantu noneho bakaturusha ubwenge kure cyane hanyuma umuntu nk’uyu Umugenzuzi wa Leta akamusangaho ibyaha byo kunyereza umutungo, hanyuma akagenda akaryama agasinzira,oya !”
Minisitiri yongeye kwibutsa abayobozi bo mu nzego zitandukanye ko kurwanya abanyereza imitungo ya Leta atari iby’Umugenzuzi wa Leta na Minisiteri y’Ubutabera gusa ko ahubwo ari inshingano za buri muyobozi.
Ati “Nk’abayobozi bo mu nzego zitandukanye mureke dufatanye kuko iyi ntambara nta wayirwana wenyine.Twese dushyire hamwe n’ubona ibintu bigenda nabi, bicumbagira, wibuke ngo niba ukorera ahantu bikagaragara ko harimo gukoresha nabi umutungo wa Leta, ugomba kuhava kuko ntacyo uba ugikorayo.”
Minisitiri Busingye yanenze ibigo bimwe na bimwe bihora bigaragaramo imikorere idahwitse, kunyereza imitungo ya Leta no kuyikoresha nabi ku buryo bigera n’aho abantu babigeraho bakavuga ngo birasanzwe hariya, avuga ko biba bigagaza ubuyobozi bubi bw’ibyo bigo cyangwa izo Minisiteri.
Minisitiri yavuze ko ibi byaha Leta ytabihagurukiye ku buryo budasanzwe ku buryo umuntu wese uzajya agaragarwaho kunyereza umutungo wa rubanda azajya akanirwa urumukwiye ku buryo n’undi wese wabitekerezaga bizajya bimuha isomo.