Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron uyu munsi utegerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’amateka ahagirira, yavuze ko agiye mu Rwanda mu rwego rwo gukuraho inzigo yari imaze iminsi hagati y’ibihugu byombi ku buryo ubu bigiye guhindura ingendo bikagira imibanire mishya.
Ni ubutumwa Perezida Emmanuel Macron yanyujije kuri Twitter ye mbere yo guhaguruka i Paris yerecyeza i Kigali mu Rwanda.
Yavuze ko “Mbere yo kwerecyeza i Kigali mfite icyizere gihagije ko mu masaha ari imbere tugiye kwandika paje nshya y’umubano hagati yacu n’u Rwanda na Afurika.”
Perezida Macron utezanyijwe amatsiko i Kigali kubera uruhare Igihugu cye cyagize mu amateka mabi y’ibyabaye mu Rwanda birimo na Jenoside Yakorewe Abatutsi, hitezwe ko aza gusaba imbabazi nka kimwe mu bintu byategerejwe kuva cyera.
Biteganyijwe ko aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu Banyarwanda baba mu Bufaransa bishimiye uru ruzinduko rwa Perezida Macron agiriye mu Rwanda kuko barubona nk’inzira yo guhindura umubano hagati y’ibi bihugu utarakunze gusa neza.
Bavuga kandi ko bizatuma ishoramari ry’Abafaransa mu Rwanda ryiyongera dore ko muri iyi minsi riri no kugira ingufu kubera bimwe mu bikorwa bikomeye biri mu ishoramari ryo mu Rwanda by’ibigo bikomoka mu Bufaransa.
Perezida Paul Kagame uheruka kugirira uruzinduko mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ebyiri zabereyeyo, yagiranye ikiganiro na France 24 na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) avuga ko kuva Perezida Emmanuel Macron yatangira kuyobora u Bufaransa yagaragaje ubushake bwo guhindura umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Abajijwe niba yiteze ko mu ruzinduka rwa Perezida Emmanuel Macron azasaba imbabazi, Perezida Kagame yavuze ko ibyo bireba Guverinoma y’u Bufaransa ariko ko aramutse abikoze byaba ari byiza kurushaho.
UKWEZI.RW