AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Sena yagize icyo ivuga ku rupfu rwa Kalimba Zephyrin wigeze kuba Umusenateri

Sena yagize icyo ivuga ku rupfu rwa Kalimba Zephyrin wigeze kuba Umusenateri
4-01-2022 saa 07:56' | By Editor | Yasomwe n'abantu 804 | Ibitekerezo

Sena y’u Rwanda yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Hon Kalimba Zephyrin wabaye Umusenateri witabye Imana, iboneraho kwihanganisha umuryango we.

Inkuru y’urupfu rwa Kalimba yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 3 Mutarama 2021, aho yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, agwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal azize uburwayi.

Nyuma y’iyi nkuru y’urupfu rwa Kalimba Zephyrin, Sena y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we muri ibi bihe bikomeye barimo, nk’uko byanyujijwe kuri Twitter.

Bati “Sena y’u Rwanda yababajwe n’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Senateri Hon. Kalimba Zephyrin. Twifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Iyamuremye Augustin, yavuze ko Hon Kalimba yaranzwe no kwitangira imirimo ye kandi agaharanira uburenganzira n’imibereho myiza ya muntu.

Yagize ati “Hon. Kalimba yari umusenateri mwiza witangira imirimo. Ubuzima bwe yabaye mu miryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza cyane cyane abasigajwe inyuma n’amateka, no muri Sena ntiyigeze ahwema kandi yakoranaga ubwitonzi. Abantu bose baramukundaga.”

Hon. Kalimba yari amaze iminsi arwariye bitaro byitiriwe Umwami Faysal biherereye mu Mujyi wa Kigali, ari naho yaguye.

Kalimba yakoze imirimo inyuranye aho yayoboye Umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA) mbere yo kuba senateri mu mwaka wa 2012.

Biteganyijwe ko Kalimba Zephyrin azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 6 Mutarama 2022.

Kalimba Zephyrin asize umugore n’abana n’abana icyenda. Yavukiye mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda.

Zephyrin Kalimba yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yabaye umujandarume (Polisi y’ubu), amaramo imyaka ine n’amezi umunani.

Mu myaka ya 1990 yashinze Umuryango uvuganira abasigajwe inyuma n’Amateka, anawubera umuyobozi. Icyo gihe yagiye yumvikana kenshi anenga uburyo batitabwaho, agasaba ko hari icyakorwa kugira ngo imibereho yabo ibe myiza.

Mu mwaka wa 1997 yayoboye Ihuriro ry’Imiryango yita ku Basigajwe inyuma n’amateka mu Karere u Rwanda ruherereyemo (International Alliance of Indigenous and Tribal Peoples of the Tropical Forests).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA