AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Sano James wayoboraga WASAC yakuwe kuri iyi mirimo na Perezida Kagame

Sano James wayoboraga WASAC yakuwe kuri iyi mirimo  na Perezida Kagame
2-09-2017 saa 17:17' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7079 | Ibitekerezo

Mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe y’u Rwanda ryo kuri uyu Gatandatu Tariki 02 Nzeri, rishyira ndetse rikanakura bamwe mu bayobozi mu bigo bya Leta ndetse no mu myanya inyuranye y’ubuyobozi, Sano James wayoboraga ikigo cy’amazi, isuku n’isukura WASAC yakuwe kuri iyi mirimo ndetse ahita asimbuzwa undi.

Hari kandi n’abandi bayobozi bashyizweho na Perezida Kagame nk’uko biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko bigaragara mu itangazo ryagiraga riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 02 Nzeri 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira.

Bwana Aimé Muzola niwe wahawe kuyobora ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura akaba yasimbuye Sano James wari umaze igihe ayobora iki kigo WASAC.

Ku itariki ya 29 Nyakanga 2014 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yari yashyizeho James Sano kuyobora WASAC, nyuma y’igihe gito urwego rushinzwe ingufu barutandukanyije n’urushinzwe amazi.

Abandi bahawe imyanya mu bigo bya Leta ni Madame Fatima Mukarubibi wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibidukikije, Bwana Maj Regis Gatarayiha wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho ndetse na Robert Nibishaka wagizwe Umunyamabanga mukuru muri Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa muntu.

James Sano wayoboraga WASAC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA