AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rwigemera wari umukuru w’umuryango w’abakomoka ku mwami Musinga yatabarutse

Rwigemera wari umukuru w’umuryango w’abakomoka ku mwami Musinga yatabarutse
19-01-2019 saa 06:58' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11203 | Ibitekerezo

Gerald Rwigemera wari mukuru mu muryango w’abakomoka ku mwami Musinga, yaguye hanze y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019 nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi abishimangira.

Gerald Rwigemera yari ageze mu za bukuru, akaba yari afitanye isano na Boniface Benzige kimwe na Bushayija uherutse kwitwa umwami mushya w’u Rwanda. Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari abereye Gerald Rwigemera se wabo.

Igikomangoma Gerald Rwigemera yavuzwe mu bitangazamakuru ubwo yatangazaga ko atemera umwami Yuhi VI Emmanuel Bushayija n’uburyo yashyizweho. Akomoka ku mwami Yuhi Musinga.

Dore abakomoka kuri Yuhi Musinga wari warashakanye n’abagore 11 babyaranye abana mu buryo bukurikira :

1. Kankazi yabyaye Umwami Mutara Rudahigwa : nta mwana Rudahigwa yasize abyaye.

2. Nyirakabuga yabyaye abana bakurikira : Rwigemera Etienne wabyaye Gerard Rwigemera wabyaye Serge Rwigemera nawe wabyaye Shiny Kevin Rwigemera (ubuvivi bwa Yuhi Musinga). Gerard Rwigemera yabyaye kandi Claire Kibukayire. Rwigemera Etienne yabyaye kandi Florida, Jean na Matilda wabyaye Eric Rutayisire(umwuzukuruza wa Yuhi Musinga)

3. Mukakarema yabyaye Nkuranga nawe wabyaye Rangira.

4. Mukabagorora yabyaye Subika nawe abyara Nkotanyi na Muratwa.

5. Mukamugema yabyaye Bangambiki.

6. Mujawingoma yabyaye Ruzibiza.

7. Mukashema Bernadette yabyaye Ruzindana, Ndahindurwa Jean Baptiste(Kigeli 5) na Speciose ;

8. Mukande yabyaye Nkurayija, Badakengerwa, Rutayisire.

9. Murebwayire yabyaye Bushayija.

10. Kanyange yabyaye Rutaganira.

11. Gikwanzi yabyaye Rutaganira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA