AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rusesabagina uherutse kwikura mu Rubanza uyu munsi ntiyaje kuburana

Rusesabagina uherutse kwikura mu Rubanza uyu munsi ntiyaje kuburana
24-03-2021 saa 10:31' | By Editor | Yasomwe n'abantu 834 | Ibitekerezo

Rusesabagina Paul uregwa ibyaha birimo ibifitanye isano n’ibitero byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda bigahitana bamwe mu Banyarwanda, uherutse kwikura mu rubanza, uyu munsi ntiyitabye urukiko mu gihe bagenze be baregwa hamwe bitabiriye iburanisha.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rukomeza Rusesabagina adahari

Urukiko rujya gutangira iburanisha ry’uyu munsi, rwabanje kuvuga ko hari inyandiko ya Gereza Rusesabagina afungiyemo, ivuga ko yanze kwitabira iburanisha.

Ni inyandiko yasomewe mu rukiko, ivuga ko Rusesabagina yanze kwitabira iburanisha ry’uyu munsi kubera impamvu ze bwite.

Ngo yanavuze ko atazongera kwitabira ndetse ko “n’ikindi gihe azahamagazwa muri uru rukiko ko atazitaba kuko nta butabera arwitezeho.”

Kuba Rusesabagina atitabye urukiko, byazamuye impaka kuko Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko urubanza rugomba gukomeza nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ingero z’abaregwa bagiye bikura mu manza babaga baregwamo ariko inkiko zigafata ibyemezo ko urubanza rukomeza.

Muri bo harimo Dr Léon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu inshuro ebyiri ; mu rugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ndetse n’Urukiko rw’Ubujurire rwari rwarakiriye ubujurire bwe bw’iki gihano cyo gufungwa burundu.

Umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha yagize ati “Turasaba ko urubanza rukomeza kuburanishwa kandi rukazacibwa nk’aho yari ahari kuko yamenyeshejwe mu nzira zemewe n’amategeko.”

Bamwe mu banyamategeko bunganira abaregwa na bo bagaragaje ko kuba umwe mu baregwa muri uru rubanza yararwikuyemo, bitatuma urubanza ruhagarara kuko bisanzwe biteganywa n’amategeko ndetse kuba uregwa yakwikura mu rubanza na byo ari uburenganzira bwe.

Urukiko rwafashe umwanya wo kwiherera kugira ngo rufate umwanzuro kuri izi mpaka, rwanzuye ko urubanza rukomeza kuko mu gihe uregwa atitabye kandi nta mpamvu zifatika, ntacyabuza ubutabera gutangwa ndetse ko Rusesabagina ari we witangarije ko yikuye mu rubanza.

Urukiko na rwo rwagarutse ku bandi bantu baregwaga bakikura mu rubanza ariko imanza zabo zigakomeza barimo Ingabire Victoire ubu warekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika ndetse na Munyagishari Bernard uregwa ibyaha bya Jenoside.

Urukiko ruvuga ko Rusesabagina azajya amenyeshwa amatariki y’urubanza ndetse ko igihe cyose yazashakira kuza kuburana mu gihe ruzaba rutararangira, yazaza.

Ni gute Rusesabagina yikuye mu rubanza ?

Mu iburanisha riheruka, Paul Rusesabagina yabwiye Urukiko ko yikuye mu rubanza nyuma yo kwimwa igihe cy’amezi atandatu we n’umwunganira mu mategeko bari basabye yo kwitegura kugira ngo babe babasha kuburana.

Ubwo Urukiko rwumvaga impaka ku kuri kiriya cyifuzo cya Rusesabagina n’umwanganira ubwo bavugaga ko bakeneye amezi atandatu kugira ngo nibura babe baza imbere y’urukiko kuburana.

Urukiko rukimara gusuzuma iki cyifuza cyavuzweho na bamwe mu baburanyi barimo n’abaregwa bavugaga ko Rusesabagina agamije gutinza nkana urubanza, rwafashe icyemezo cyo gukomeza urubanza humvwa abandi baregwa hamwe kugira ngo na we abe yitegura kuzaburana.

Muri iri buranisha ryabaye ku wa 12 Werurwe 2021, Rusesabagina yahise yaka ijambo, abwira urukiko ko yikuye mu rubanza kuko kiriya cyemezo kibangamiye uburenganzira bwe bwo kwiregura.

Icyo gihe yahise agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza, urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”

Me Jean Felix Rudakemwa wari uri kunganira Rusesabagina na we yahise avuga ko ntacyo yarenza ku mwanzuro w’umukiliya we kuko we agendera ku byifuzo bye.

Me Rudakemwa yahise anasaba ko Urukiko ruramutse rumwemereye yakwigendera.

IBYABA BIREGWA RUSESABAGINA :
1. Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,
2. Gutera inkunga iterabwoba,
3. Iterabwoba ku nyungu za politiki,
4. Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba,
5. Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba,
6. Kuba mu mutwe w’iterabwoba,
7. Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba,
8. Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake,
9. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate,
10. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro,
11. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako,
12. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake,
13. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA