Munyarukato Jean Baptiste wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rulino yasezeye ku mirimo ye ku mpamvu avuga ko ari ize bwite nyuma y’uko yari aherutswe gushyirwa mu majwi mu kudindiza imishinga y’akarere akaba atanuzuzaga inshingano ze mu bijyanye no gutanga umusaruro.
Kuwa kane w’iki Cyumweru tariki 22 Werurwe 2018, nibwo Gitifu Munyarukato yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe abagize Njyanama y’akarere aho yavugaga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yabwiye Ukwezi.com koko ko uyu Gitufu yabagejejeho ibaruwa isezera ku mpamvu yise ize bwite kugeza ubu hakaba hategerejwe icyemezo cya Njyanama kugirango harebwe uburyo yasimbuzwa kuko akarere katabaho kadafite Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Yagize ati “Yarasezeye ariko mu ibaruwa Impamvu yashyizemo ubundi biba bijyanye n’uko umuntu ari gukora mu kazi. Hari igihe umuntu akora akagera aho akabona atari gutanga umusaruro wifuzwa, agahitamo kuba yajya mu bindi”