AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ruhango : Hashyizweho umuyobozi usimbura Meya Mbabazi wegujwe na Njyanama

Ruhango : Hashyizweho umuyobozi usimbura Meya Mbabazi wegujwe na Njyanama
7-03-2018 saa 21:39' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2812 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko abayobozi barimo Meya Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Twagirimana Epimaque ndetse n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Anonciata Kambayire, begujwe n’Inama Njyanama y’akarere ka Ruhango kuri ubu hamaze gushyirwaho Umuyobozi mushya w’agateganyo w’aka karere

Nkurunziza Jean Marie wari usanzwe ari umwe mu bagize Njyanama y’aka karere guhera mu Ukuboza 2016 aho yatowe nk’umujyanama rusange mu murenge wa Ntongwe, niwe wagiriwe icyizere na Njyanama y’aka karere akaba agiye kuyobora aka karere by’agateganyo.

Perezida w’Inama Njyanama ya Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jérôme, yabwiye RBA ko aba bayobozi begujwe nyuma ya raporo y’akanama gashinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’akarere, yerekanye ko habaye imicungire mibi y’imishinga imwe n’imwe.

Yagize ati “Urugero ni nk’umushinga wo kubaka ikimoteri cyo mu Karere ka Ruhango cyubatswe nta nyigo zikozwe ahubwo bashingira ku nyigo zaturutse ahandi, bikaba byaratumye uwo mushinga udacungwa neza. Hashize nk’amezi abiri tubonye iyo raporo.”

Rutagengwa yanavuze ko atari icyo cyonyine cyatumye Komite Nyobozi y’Akarere yeguzwa, kuko no mu mihigo abayobozi basinyana na Perezida wa Repubulika aka karere kadahagaze neza. Mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016/17 aka karere kaje ku mwanya wa 28 mu turere 30, igira amanota 75.27%.

Yakomeje agira ati “Uko uturere tugenda dukurikirana rero byerekana imikorere. Twebwe nk’abajyanama mu myiherero myinshi twakoze twagiye twerekana ko tutanejejewe n’imyanya tugenda tubona, kandi twerekana ingamba zikwiye gufatwa kugira ngo natwe tuboneke mu myanya ya mbere.”

Yakomeje agira ati“Kuba twarakomeje kujya inyuma rero twabyibajijeho turabikurikirana, nabyo byabaye imwe mu mpamvu yatumye dufata icyo cyemezo.”

Gusa aya makosa ngo ntareba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Uwimana Fortunée kuko we ari mushya, cyane ko amaze hafi umwaka, mu gihe imishinga baregwa ari iyakozwe mu myaka ya 2013/14.

Rutagengwa yavuze ko atahamya ko aba bayobozi bagiye guhita bakurikiranwa n’ubutabera ku makosa bakekwaho, gusa bo ngo bakoze icyo bagombaga gukora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA