Nzitonda Olivier w’imyaka 37 wari umaze imyaka 10 ari umuyobozi wa Koperative yo kuzigama no kuguriza (SACCO) ya Mudende mu karere ka Rubavu, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni makumyabiri n’eshatu.
Uyu Nzitonda Olivier wayoboraga IMBONERA SACCO-Mudende, yatawe muri yombi mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice zo kuri uyu wa Kane nk’uko byashimangiwe na Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Gisenyi.
Nzitonda akurikiranyweho kuba yaranyereje umutungo wa SACCO ugera ku mafaranga y’u Rwanda 23,107,668 ndetse no kuba yaragiye akora raporo zitavugisha ukuri agamije guhisha umutungo agamije guhisha umutungo wanyerejwe. Ibi bikaba bigaragarira mu bugenzuzi (Audit) bwakozwe n’abagenzuzi ba Banki Nkuru y’u Rwanda.
Mbabazi Modeste uvugira RIB, avuga ko Leta yahagurukiye kutajenjekera na gato abakora ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, bityo inzego zitandukanye zikaba ziri maso kuburyo uzajya wibeshya wese amategeko azamuhana. Mbabazi Modeste avuga ko gahunda za Leta nka SACCO ziba zashyizweho ngo zizamure imibereho myiza y’abaturage, abashaka kwiba ibya Leta, abarya ruswa n’ibindi byaha bisubiza inyuma igihugu bakaba batazigera bihanganirwa na gato.
Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ahamya iby’itabwa muri yombi rya Nzitonda