Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rubavu bahize kugura imodoka y’umutekano izabatwara Miliyoni 30 ikaba yitezweho gufasha mu guhangana na magendu no kubungabunga umutekano muri aga gace kajya karangwamo urugomo.
Uyu muhigo bakaba bawihaye nyuma yo kwishimira ibikorwa by’imibereho myiza bakoreye abaturage nyuma yo kurahiza abanyamuryango bashya 647 ku ikubitiro bakaba bahise bakusanya asaga miliyoni eshatu.
Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza,Tuyisenge Annonciata agendeye ku bibazo bigaragara mu murenge wa Rubavu n’imbogamizi zo kutagira sitasiyo ya polisi yasabye abanyamuryango gufatanya bakagura imodoka y’umutekano.
Yavuze ko “Hano murabizi tugira imbogamizi zo kutagira sitasiyo ya polisi iyo habaye ikibazo twiyambaza iya Rugerero cyangwa iya Gisenyi bagatinda kutugeraho kandi murabizi hano dufata magendu."
Yakomeje agira ati "Hari nubwo haba urugomo muereke tishakemo miriyoni 30 tugure imodoka tujye tubijyanira kuri polisi kandi izajye inadufasha mw’irondo’’
Visi Chairman wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, Rucakabungo Pascal yasabye abanyamuryango kwishakamo ibisubizo by’umwihariko bagatanga umusanzu ku modoka y’umutekano.
Ati “Murabizi neza ko kwishakamo ibisubizo aribwo budasa abanyarwanda twihariye iyi modoka tugomba kuyishakamo kuko twese ntawe utazi akamaro k’umutekano n’amahanga aza kutwigiraho’’
Ku ikubitiro bahise bakusanya angana na 3.370.000Frw, bikaba biteganijwe ko aya mafaranga miliyoni 30 azaboneka mu mezi 3 imodoka ikagurwa.