Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo, Umunyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid wagombaga kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, yitabye urukiko ariko arubwira ko atiteguye kuburana bituma urubanza rwe rusubikwa.
Hakuzimana Abdul Rashid wageze ku kicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge i Nyamirambo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yari yambaye ishati y’ubururu irimo utubara tw’umweru, ipantalo ya kacyi n’inkweto za Kambambili ndetse n’agapfukamunwa k’umukara.
Umucamanza yabajije Hakuzima Abdul Rashid niba yiteguye kuburana, ahita avuga ko atiteguye kuburana kuko umwunganira mu mategeko ari we Me Jean Felix Rudakemwa adahari kandi ko atanazi impamvu ataje kumwunganira.
Ati “Nyakubahwa Perezida mu nyungu z’ubutabera ndasaba ko nasubikirwa iburanisha rya none, Umunyamategeko wange Me Rudakemwa akabanza akaboneka."
Umucamanza yahise aha ijambo Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’Inteko y’Abashinjacyaha babiri, bavuga ko butunguwe no kuba Me Jean Felix Rudakemwa atitabye urukiko kandi yari azi neza ko umukiliya we ari buburane uyu munsi.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko mbere yo gufata icyemezo cyo gusubika urubanza, bwabanza bugahamagara uyu munyamategeko kuri Telephone kugira ngo bumenye ko ashobora kuba ari mu nzira aza ku rukiko.
Ubushinjacyaha bumaze guhabwa uburenganzira, bwahamagaye Me Rudakemwa ndetse telephone igacamo ariko ntayifate.
Bwagerageje inshuro zirenze imwe, binaniranye busaba Umucamanza ko yaha uburenganzira umwanditsi w’urukiko na we agashyiraho ake ariko na we arahamagara habura uwitaba telephone ya Me Rudakemwa.
Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo gusubika urubanza, Umucamanza avuga ko bikozwe mu nyungu z’ubutabera kuko uregwa ataburana atunganiwe kandi abyemererwa n’amategeko, rutegeka ko ruzasubukurwa tariki 27 z’uku kwezi.
Me Jean Felix Rudakemwa ni umwe mu banyamategeko baburanye imanza zikomeye mu Rwanda zirimo ururegwamo Paul Rusesabagina na Dr Leon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa burundu.
Mu rubanza rwaregwagamo Dr Leon Mugesera, Me Jean Felix Rudakemwa yakunze kubura mu minsi y’urubanza kandi atatanze impambu bikaba byaratumye Urukiko runamufatira ibihano byo kumuca amande mu bihe bitandukanye.
UKWEZI.RW