AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RMC yahagaritse icyemezo kitavuzweho rumwe cyo kwandikisha ‘YouTube’ zikorera mu Rwanda

RMC yahagaritse icyemezo kitavuzweho rumwe cyo kwandikisha ‘YouTube’ zikorera mu Rwanda
30-12-2020 saa 09:37' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2484 | Ibitekerezo

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura [Rwanda Media Commission], RMC rwahagaritse mu buryo bw’agateganyo igikorwa cyo gusaba abantu kwandikisha imiyoboro ya ‘YouTube’ ikorera mu Rwanda.

Icyemezo cyo kwandikisha imbuga nkoranyambaba za ‘YouTube’ zikorera mu Rwanda, cyakuruye impaka n’abavugaga ko ari ikigamije guhatira abantu kuba abanyamakuru ku ngufu, ndetse ari ibintu bitatekerejweho neza.

Ubusanzwe ku wa 17 Ukuboza nibwo RMC yari yatangaje ko abantu bose bafite imbuga nkoranyambaga za YouTube basabwa gutanga ibihumbi 50Frw byo kuzandikisha muri uru rwego.

Mu byo ufite YouTube channel yasabwaga kugira ngo yiyandikishe muri RMC, hari ukwishyura amafaranga 50.000 Frw, hakaba kugaragaza umurongo igenderaho wayo (editorial line).

Ikindi ni ukuba afite ikiranga ko ari umunyamakuru (ikarita ya RMC yemewe), mu gihe atari umunyamakuru asabwa kuba afite umunyamakuru wemewe uzajya uyikoraho bafitanye amasezerano y’akazi.

Itangazo RMC yashyize hanze ku wa 29 Ukuboza 2020, rivuga ko “RMC yifuje gusobonura neza ko icyifuzo cyo kwandikisha imiyoboro ya YouTube cyatanzwe mbere na mbere n’abanyamakuru bakoresha YouTube mu kugeza amakuru ku babakurikira nk’abanyamakuru b’umwuga.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RMC, Barore Cleophas rikomeza rivuga ko “Yahisemo kubanza kongera gukora izindi nyigo zisumbuyeho mbere yo gukora iki gikorwa, ku bw’izo mpamvu igikorwa cyo kwandikisha [imiyoboro ya YouTube] kibaye gisubitswe.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA