AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yemeje ko Robert Bayigamba wahoze ari Minisitiri afunze

RIB yemeje ko Robert Bayigamba wahoze ari Minisitiri afunze
28-10-2019 saa 20:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7278 | Ibitekerezo

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2019 rwemeje amakuru avuga ko Robert Bayigamba afunze.

Ayo makuru avuga ko Bayigamba wahoze ari Minisitiri w’ urubyiruko umuco na siporo yatawe muri yombi tariki 22 Ukwakira 2019.

Umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michelle yatangarije Igihe Robert Bayigamba akurikiranyweho ibyaha bibiri gusa ntacyo yavuze ku mpamvu zituma Bayigamba akekwaho icyaha.

Yagize ati “Akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ndetse n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi giteganywa n’ingingo 176 y’icyo gitabo. Dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha”.

Robert Bayigamba yabaye umuyobozi wa Manumetal Ltd, yanayoboye Ishyirahamwe ry’abafite inganda ndetse yanabaye Umuyobozi mu Rwego rw’Abikorera.

Yabaye mu buyobozi bukuru bw’ibigo bitandukanye birimo RwandAir, Soras, Agaseke Bank [yahindutse Bank of Africa], Banki y’Abaturage, Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi.

Yanabaye kandi Minisitiri wa Urubyiruko, Umuco na Siporo ndetse n’Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA