AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yavuze ko Barafinda wari umaze amezi atandatu avurirwa i Ndera yorohewe agataha

RIB yavuze ko Barafinda wari umaze amezi atandatu avurirwa i Ndera yorohewe agataha
21-07-2020 saa 18:36' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 4604 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko Barafinda Sekikubo Fred wari umaze amezi atandatu avurirwa mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera, yorohewe akaba yaratashye ari iwe mu rugo.

Mu ntangiro za Gashyantare uyu mwaka nibwo Barafinda Fred yahamagajwe na RIB ngo azayitabe ku cyicaro gikuru cyayo, tariki 10 Gashyantare 2020 ariko ntiyahagera.

Nyuma y’ uko RIB ihamagaje Barafinda ngo agire ibyo abazwa ntiyitabe, yagaragaye mu bitangazamakuru byo kuri internet atangaza ko atazitaba ngo kereka ahamagajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Ku wa 12 Gashyantare 2020, nibwo RIB yafashe Barafinda ahatwa ibibazo nyuma haza guhita hafatwa umwanzuro wo kujya kumusuzumisha mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera.

Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko kuva ku wa Gatanu tariki 17 Nyakanga [Ni ukuvuga ko amaze amezi agera kuri atandatu ari I Ndera], ari iwe mu rugo ndetse amaze iminsi agaragara mu bitangazamakuru bitandukanye.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Bahorera Dominique yabwiye UKWEZI ko Barafinda yatashye ari iwe mu rugo nyuma yo kumara amezi atandatu yitabwaho n’abaganga.

Yagize ati “Yamaze igihe kwa muganga barimo bamuvura, kwa muganga bamaze kubona ko amaze koroherwa baramuretse arataha, ubu ari mu rugo iwe, hanyuma habaye hari ibyo akurikiranwaho yabikurikiranwaho ari iwe mu rugo.”

Bahorera yavuze ko nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, raporo ya muganga iba igomba kugirwa ibanga, nka RIB n’ubwo baba barahawe amakuru ku bijyanye n’iyo raporo bo nta burenganzira baba bafite bwo gutangaza ibyayivuyemo.

Tariki 13 Kamena 2017, Barafinda yabwiye itangazamakuru ko yigeze kumara igihe avurirwa i Ndera ahakurikiranirwa abafite indwara zo mu mutwe, ariko ntiyasobanuye igihe yagiriyeyo cyangwa uko yahavuye.

Mu kiganiro yahaye UKWEZI, Barafinda yavuze ko atarwaye ahubwo yajyanyweyo na RIB, ku mpamvu zo kumubuza gukora politiki.

Ibi ariko RIB ntabwo yemeranya nabyo kuko ivuga ko hajya gufatwa icyemezo cyo kujya kumusuzumisha hashingiwe ku bibazo yabajijwe n’uko yitwaye icyo gihe.

Barafinda yibukwa cyane ubwo yatunguranaga ajyanye kandidatire mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2017, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igasanga atujuje ibisabwa.
Reba hano ikiganiro twagiranye na Barafinda nyuma yo kuva i Ndera


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA