Ikigo cy’igihugu cy’uburezi, REB, cyahagurukiye ikibazo cy’imishahara y’abarimu yatinze muri tumwe mu turere aho ukwezi kwa Werurwe kugeza n’ubu kutaratangwa, abarimu benshi bakaba bamaze igihe batakamba ngo bahembwe. Uretse kuba REB yategetse ko abarimu bahita bahembwa ukwezi kwa Werurwe, yanategetse uturere guhita dutegura imishahara y’ukwezi kwa Mata bidatinze.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa dufitiye kopi umuyobozi wa REB, Gasana Janvier, yandikiye abayobozi b’uturere bose, yavuze ko uturere twamaze kugeza urutonde rw’abahawe imyanya mu bigo by’amashuri ya Leta ariko uturere tumwe tukaba tutarageza imishahara y’abarimu muri Minisiteri y’Imari b’igenamigambi, bityo asaba ko bikemurwa byihuse.
Umuyobozi wa REB yagize ati : "Mbandikiye ngirango nsabe abatarabikora, kwihutisha kugeza imishahara y’abarimu y’ukwezi kwa Werurwe 2017 muri MINECOFIN. Ndabasaba kandi gutegura imishahara ya Mata 2017 kuburyo igezwa muri MINECOFIN bitarenze tariki ya 25 Mata 2017.
Umuyobozi wa REB yasoje abwira abayobozi b’uturere ko Akarere kazarenza iyo tariki katarohereza imishahara y’abarimu muri MINECOFIN kazirengera ingaruka z’ubwo bukererwe.