Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatanze itangazo ku bifuza kwinjira mu Ngabo z’Igihugu ku rwego rw’abasirikare bakuru (Ofisiye),bahamagarirwa kwiyandikisha.
Kwiyandikisha ku biro by’uturere babarurwamo bizatangira guhera taliki 17 Kanama kugera taliki 22 Kanama 2018.
Muri iri tangangazo bavuga ko uwiyandikisha asabwa kuba ari Umunyarwanda, kuba afite ubushake, kuba ari inyangamugayo, kuba afite ubuzima buzira umuze bikemezwa na muganga wemewe na Leta.
Asabwa kandi kuba afite icyemezo cyerekana ko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0), kuba atarengeje imyaka 24 ku bize iby’ubumenyi rusange n’imyaka 27 ku bw’ubumenyi bwihariye mu ishami ry’ubuganga cyangwa ubuhanga (Engineers).
Abiyandikisha kandi bitwaza indangamuntu, icyemezo cy’amashuri bize, icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge