AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Polisi yemeje ko yafunganye Meya w’akarere ka Nyamagabe n’abandi bayobozi batanu

Polisi yemeje ko yafunganye Meya w’akarere ka Nyamagabe n’abandi bayobozi batanu
17-11-2017 saa 18:45' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7273 | Ibitekerezo

Mugisha Philbert wari umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri iyi ntara aho imukurikiranyeho ibyaha birimo icyo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko

Mu kiganiro n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu Meya yatawe muri yombi ndetse arimo gukurikiranwaho ibi byaha ashinjwa birimo kunyereza umutungo wa Leta yakoze ubwo yari umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe

ACP Badege yagize ati "Nibyo Meya Mugisha kuva ejo ari mu maboko ya Police aho akurikiranyweho ibikorwa bigize ibyaha bitandukanye birimo : Kunyereza umutungo wa Leta, gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko n’ibindi. Afunganywe n’abandi 5 bakurikiranyweho ubufatanyacyaha muri ibyo bikorwa. Iperereza ry’ibanze rirakomeje"

Hari amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko mu batawe muri yombi ku ikubitiro, harimo n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere uherutse kwegura ku mirimo ye avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA