AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Philippe Mpayimana watsinzwe amatora ya Perezida na Ingabire Victoire bateranye amagambo

Philippe Mpayimana watsinzwe amatora ya Perezida na Ingabire Victoire bateranye amagambo
11-06-2021 saa 10:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2738 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda agatsindwa, anengeye Ingabire Victoire Umuhoza, uyu na we yamusubije amubwira ko ntacyo ari cyo ku buryo yamubwiriza uko agomba kwitwara.

Philippe Mpayimana wiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017 akaza gutsindwa na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru mu Rwanda, aho yavugiye amagambo akomeye.

Muri iki kiganiro yanengeyemo bamwe mu biyita Abanyapolitiki bahora banenga u Rwanda kugira ngo bashimishe ba mpatsibihugu.

Uyu munyapolitiki usanzwe uba mu mahanga, yagarutse kuri Ingabire Victoire wigeze kuvuga ko na we ashaka kuyobora u Rwanda, agaruka kuri bimwe mu byo atangaza, abinenga yivuye inyuma.

Yagarutse ku makuru yatangajwe na Ingabire Victoire wishimiye isubikwa ry’Inama ya CHOGM izahuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biri mu muryango wa Commonwealth, ndetse akavuga ko “nishake ntizigere iba.”

Mpayimana yagize ati “Umunyepolitiki n’iyo yaba aba muri opposition ibyo ntibiba bikureba, jye mpamya ko umurongo wo gukora politiki ku Banyarwanda biyita opposition watakaye ni yo mpamvu nubwo nigenga niyemeje kuba inkingi ya opposition.”

Ingabire Victoire utajya aripfana na we yagiranye ikiganiro na Radio y’Ijwi rya Amerika nyuma ya kiriya kiganiro cya Mpayimana, avuga ko adakora Politiki yo gushimisha ba Mpatsibihugu ahubwo ko ashyize imbere inyungu z’Abanyarwanda.

Avuga ko ba mpatsibihugu atari bo ashyize imbere kuko batajya babuzwa gusinzira n’umusonga w’Abanyarwanda we avuga ko aharanira imibereho yabo.

Ati “Ntabwo mpatsibihu arara adasinziriye kubera ko umuturage wo mu Rwanda afite ikibazo cy’ireme ry’uburezi umwana we ahabwa ridafatika, ntabwo mpatsibihugu arara ahangayikishijwe n’uko hari Abanyarwanda ubukene bugejeje kure badashobora kurya, ntabwo mpatsibihugu arara ahangayikishijwe n’uko abatavuga rumwe na Leta badafite uruvugiro ruhagije.”

Ingabire Victoire yaboneyeho guha ubutumwa Mpayimana kwirinda kwishyira hejuru ngo agire icyo asaba abandi banyapolitiki bagenzi be.

Yagize ati “Ubundi se Mpayimana ni iki ku buryo yumva ko abwira Ingabire, ntacyo ari cyo, ni Umunyarwanda, ni umuturage w’Umunyarwanda nkanjye, nta burenganzira afite bwo kumbwira ngo Ingabire ari gukora ibi cyangwa arakora ibi.”

Ingabire Victoire wigeze gufungwa nyuma yo guhamywa ibyaha yari akurikiranyweho birimo gupfobya no guhakana Jenoside Yakorewe Abatutsi, yaje gufungurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ubu ari mu buzima busanzwe gusa bamwe mu bakurikiranira hafi ibiganiro bitangwa n’abavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bamushinja kuba yarakomeje umurongo we wo gupfobya no guhakana Jenoside Yakorewe Abatutsi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA