Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yashimiye mugenzi we Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anagaragaza uburyo instinzi ye yayibonye nk’iyabonetse mu buryo bwiza.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Paul Kagame yagize ati : "Nifatanyije na Donald Trump ku bw’intsinzi ye yabonye mu buryo bwiza. Twiteguye gukomeza umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ubuyobozi bushya."
Mu bakuru b’ibihugu byo muri aka karere, abandi bahise batangaza ko bashyigikiye Perezida Donald Trump barimo Pierre Nkurunziza w’u Burundi, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Magufuli wa Tanzania na Uhuru Kenyatta wa Kenya.
Perezida Donald Trump watsinze bigasa n’ibyatunguranye, yanashimiwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye ku isi, barimo na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya wavuze ko yizeye ko bigiye gutuma umubano w’ibihugu byombi wongera kuba mwiza nyuma y’igihe Amerika n’u Burusiya birebana ay’ingwe.