Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yavuze muri make ibikubiye mu masezerano y’ ubufatanye u Rwanda rwasinyanye na Uganda kuri uyu wa 21 Kanama 2019 avuga ko Uganda yiyemeje kuzayashyira mu bikorwa.
Aya masezerano yashyiriweho umukono I Luanda muri Angola nyuma y’ inama yahuje abakuru b’ ibihugu bitanu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo aribyo : U Rwanda, Uganda, Angola, RDC na Congo Brazzaville.
Mu butumwa Perezida Museveni yashyize kuri Twitter nyuma yo gusinya aya masezerano yavuze ibyo aya masezerano azakemura.
Yagize ati “Twemeranyije ku bigiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere umutekano, ubucuruzi, umubano ushingiye kuri politiki. Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa aya masezerano”
Yakomeje agira ati “Ndashimira Perezida Joao Lourenco wa Angola na Felix Tshisekedi wa DR Congo ku bwo gukurikiranira hafi itegurwa ry’ aya masezerano. Ndashimira na His Excellency Dennis Sassou Nguesso wakurikiranye isinywa ry’ aya masezerano nk’ umuyobozi wa International Conference on the Great Lakes Region.”.
Amasezerano yashyizweho umukono asaba impande zombi guhagarika ibikorwa bihungabanga urundi ruhande haba mu bukungu n’ umutekano.
Aya masezerano kandi ahamagarira ibihugu byombi kubahiriza uburenganzira n’ ubwisanzure bw’ abaturage b’ ikindi gihugu batuye cyangwa batemberera muri icyo gihugu.
Ibihugu byombi byitezweho kurekura urujya n’ uruza rw’ abantu n’ ibicuruzwa ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda.