Kwibuka intwari z’u Rwanda ku nshuro ya 23 byabereye mu midugudu ariko Perezida Paul Kgame ndetse n’abadi bayobozi bakuru b’igihugu bifatanyije n’imiryango y’intwari kwibuka bashyira indabo ku gicumbi cyazo kiri i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Izo Ntwari z’igihugu zibukwa ni Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Imanzi ; Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi, mu 1997.
Kuri iyi nshuro ya 23 hibukwa ibikorwa byiza intwari z’u Rwanda zasize zikoze, habayeho icyumweru cy’ubutwari cyatanzwemo ibiganiro bitandukanye ndetse hakorwa n’ibikorwa binyuranye bigamije gushyigikira no gusigasira ibyo intwari z’u Rwanda zagezeho hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye.”
Dore amwe mu mafoto y’uwo muhango.
Perezida Kagame yunamira Intwari z’igihugu
Abayobozi bakuru b’igihugu bubashye intwari z’igihugu
Ambasaderi wa Uganda, Richard Kabonero nawe yitabiriye uyu muhango