Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda akaba n’ umuvugizi wa guverinoma, Dr Richard Sezibera kuri uyu wa 28 Gicurasi 2019 yakoreye uruzinduko rw’ akazi mu gihugu cya Ethiopia agirana ibiganiro na Minisitiri w’ Intebe w’ iki gihugu ndetse banafatanya umuhango wo gutera ibiti mu busitani.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter Minisitiri Sezibera yavuze ko yatewe ishema no guhura na Minisitiri w’ Intebe wa Ethiopia HE Abiy akamushyikiriza ubutumwa budasanzwe yohererejwe na Perezida Paul Kagame.
Yakomeje avuga ko ikindi cyamuteye ishema ari ugufatanya na Minisitiri w’ Intebe Ahmed Abiy gutera ibiti, si ibyo gusa ngo yanatangajwe n’ ibyo abayobozi bafite icyerekezo bamaze kugeraho mu gihe gito.
Minisitiri Sezibera ntabwo yatangaje ibikubiye muri ubwo butumwa budasanzwe Perezida Kagame yageneye PM Abiy. Ikizwi ni uko Perezida Kagame na Minisitiri w’ Intebe Ahmed Abiy babanye neza. Ibi binashimangirwa no kuba Abiy yaragabiye inka Perezida Kagame ubwo yari yasuye igihugu cya Ethiopia tariki 26 Gicurasi 2018.
Ubutumwa bwatangajwe n’ Ibiro bya Minisitiri w’ Intebe Abiy kuri twitter buvuga ko Abiy na Sezibera baganiriye ku mubano w’ ibihugu byombi bakanatera ibiti mu busitani bw’ ibiro bya Minisitiri w’ Intebe kuri uyu munsi wa Ginbot 20.
PM Abiy na Minisitiri Sezibera bafatanyije gutera ibiti mu busitani
Ginbot 20, ni umunsi mukuru ukomeye Ethiopia wizihizwa tariki 28 Gicurasi(Umunsi wo kwibohora) kwa Ethiopia. Kuri iyi tariki mu 1989 nibwo ishyaka riri ku butegetsi Ethiopian People’s Revolutionary Democratic Front ryafatishe ubutegetsi ribwambuye guverinoma y’ abanyagitigu b’ abasirikare izwi nka ‘Derg Regime’. Ginbot 20 uyu mwaka yizihijwe ku nshuro ya 26.
Minisitiri w’ Intebe Ahmed Abiy yagize kuri uyu mwaka mu kwezi kwa 4 umwaka ushize. Mu gihe cy’ umwaka umwe amaze kuri uyu mwanya mu gihugu cya Ethiopia hari byinshi bimaze guhinduka haba mu mibereho isanzwe no mu bukungu.
Ikinyamakuru Benin24TV kivuga ko Ethiopia yahindutse ‘African Tiger’ bivuze ko ikomeje gutera imbere mu buryo budanzwe.
Muri uyu mwaka ubukungu bwa Ethiopia bwiyongereye ku muvuduko 8,5% , umuvuduko ungana n’ uwo u Rwanda ruriho. Iki gihugu kandi gihuje n’ u Rwanda kugira umubare munini w’ abagore muri guverinoma kuko ifite abagore 50% muri guverinoma. Bivuze ko umubare w’ abaminisitiri b’ abagabo ungana n’ umubare w’ abaminisitiri b’ abagore.
Mu Rwanda mu ba Minisitiri 19, 11 ni abagore, bivuze ko abagore b’ abaminisitiri muri guverinoma y’ u Rwanda ari 58%.
Mu mafoto : Perezida Kagame yahawe inka n’iyayo na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia