AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange idasanzwe ya AU

Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange idasanzwe ya AU
5-12-2020 saa 12:40' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 736 | Ibitekerezo

Perezida Wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama Rusange idasanzwe ya 13 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Iyi nama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga yize ku ngingo zirimo kurangiza ibikenewe bijyanye na gahunda y’Isoko Rihuriweho ku Mugabane wa Afurika.

Ni inama ibaye mu gihe biteganyijwe ko tariki 1 Mutarama 2021, aribo hazatangizwa ku mugaragaro ubuhahirane hagati y’ibihugu bibarizwa muri Afurika Yunze Ubumwe [AU].

Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018 biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1,3 batuye Afurika n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 3400 z’amadolari ya Amerika.

Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

Ibihugu 54 muri 55 bigize Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe byasinye amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, mu gihe 34 aribyo bimaze kuyemeza burundu.

Ibikorwa byo guhahirana muri iri soko byari byitezwe ko bitangira gushyirwa mu bikorwa ku ya 1 Nyakanga 2020 ariko ntibyakunze kubera ibibazo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Kuri ubu byamaze kwemezwa ko iri soko rizatangira ku wa 1 Mutarama 2021, aho ibicuruzwa byakorewe kuri uyu mugabane bizaba bifite amahirwe yo gucuruzwa ku isoko ry’abaturage basaga miliyari batuye uyu mugabane, nta bisitaza bibangamira ubucuruzi nk’imisoro byatumaga umugabane wa Afurika uba isoko ry’iyindi migabane kurusha uko ari isoko ry’ibiwukorerwamo.

Icyakora mbere y’uko amasezerano atangira gushyirwa mu bikorwa, hari ibigekenewe kunozwa ngo bitazabangamira ubucuruzi ubwo igihe kizaba cyageze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA